Ubuhindi :Umugabo w’imyaka 103 yashatse umugore w’imyaka 49

02/02/2024 10:31

Imwe mu nkuru ikomeje gutangaza benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugabo wo mu gihugu cya India washyingiranwe n’umugore w’imyaka 49 ariko we afite imyaka 103 yose y’amavuko.Uyu mugabo w’imyaka 103 witwa Habib Nazar niwe washyingiranywe n’umukobwa witwa Firoz Jahan w’imyaka 48 mu idini rya Islam abo bombi barahiye maze bemeranya Kubana nk’umugore n’umugabo ubuzima bwabo bwose.

Amakuru avuga ko umugore wuyu mugabo aherutse gupfa bityo uyu mugabo kuko ngo yabonaga agiye kwicwa nirungu ahitamo gushaka undi mugore.Abo bombi bivugwa ko bashyingiranywe mu mwaka ushize ariko ubukwe bwabo bombi bukaba bwaramamaye hirya no hino ku mbugankoranyambaga muri iyi minsi kubera kuntu byakomeje gutangaza abatari bacye.

Mu ruhande rwuyu mugore we avuga ko yahisemo gushyingiranwa n’uyu mugabo w’imyaka 103 kubera ko ngo ntawundi muntu yari afite wo kumwitaho. Uyu mugore nawe akaba ari inshuro ya kabiri akoze ubukwe kuko umugabo we nawe yapfuye mu minsi yashize.

 

 

Source: fleekloaded

Advertising

Previous Story

Umukobwa yaciwe mu muryango we nyuma yuko ababyeyi be babonye aho agurishiriza amashusho ye y’urukozasoni

Next Story

Irangamumtu yanjye nataye yatumye mfungwa ! ibyabaye kuri uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya biratangaje

Latest from HANZE

Go toTop