Umukobwa yavuze ko adashobora kwemera gushyingirwa n’umusore udafite ubushobozi bwo kurongora abagore 4

02/02/2024 09:54

Umukobwa witwa Tinuke Vibes wamamaye kumbuga Nkoranyambaga yatangaje ko urukundo rwe no kuba yashaka umugabo bizashingira k’uwo bazahura n’ubushobozi azaba afite bwo kuba yarongora abagore 4.

 

Benshi bizera ko uretse imyizerere n’imyemerere nta mugabo wari ukwiriye kurenza umugore umwe mu rwego rwo kugira ngo abashe kumwitaho neza , amuhe ibyo agomba kumuha ,amushakire ubuzima ndetse ni banabyara anite ku rubyaro rwabo neza.Ibi kandi bakabishingira ku ntambara akenshi zituruka ku mashyari y’abakeba baba barashatswe n’umugabo we aho buri wese aba ashaka kumwikururira.Uyu mukobwa we ntabwo akozwa ibyo kuko yemera ko umugabo udashobora gushaka abagore bane nawe atamushobora.

 

Tinuke Vibes, ngo ntabwo yitaye kumubare w’uwo yaba ari we [Umugore wa mbere cyangwa uwanyuma] ngo icy’ingenzi ni uko uwo musore aba afite ubushobozi bwo kumwitaho akanamuha buri kimwe.Yagize ati:”Ntabwo waba uri uwanjye gusa, waba uri uwacu.Twebwe abakobwa turi benshi kurenza abahungu.Ushobora kungira umugore nkaba uwa mbere , uwa kabiri , uwa gatatu cyangwa uwa kane, ntacyo byaba bintwaye kuko ntabwo uri uwanjye gusa, icyo gihe uri uwacu.Rero niyo mpamvu dukwiriye gushaka n’abakire bafite ubushobozi”.Benshi bateye utwatsi icyifuzo cy’uyu mukobwa n’imyemerere ye bavuga ko arikuva atari yabona.Ese kuko birakwiye ?

Advertising

Previous Story

Mbosso yatangaje amagambo akomeye kuri Wasafi ya Diamond Platnumz

Next Story

Umukobwa yaciwe mu muryango we nyuma yuko ababyeyi be babonye aho agurishiriza amashusho ye y’urukozasoni

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop