Muri video yakomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga, umugabo witwa Lord Zeus ubwo yatangazaga inkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 14 watewe inda n’umugabo w’imyaka 45, Paul Okoye yahise abyivangamo.
Kubwo kumva inkuru y’uwo mwana muto w’umukobwa, uyu muhanzi yafashwe n’amarangamutima cyane agahinda karamwica ahita yitemeza gufasha uyu mwana aho yamwoherereje amafaranga ndetse n’imyambaro.
N’ubundi muri video, uyu Lord Zeus yahaye nyina wuyu mwana amafaranga menshi uwo mubyeyi ibyishimo biramusaga amarira azenga mu maso.d
Lord Zeus yanditse agira ati “izo mpano zivuye ku muhanzi Rude Boy , niwe wabyohereje byose bivuye muri America , umuryango wacu wabagebeye 280,000 bya mafaranga ya Nigeria ariko hari nandi agera kuri 2,000,000 nayo yabagenewe”
Source : Too exclusive