Advertising

Frida Kajala yahaye impano ikomeye umukobwa we Paula Kajala ku mubano w’abakundana

10/06/2023 21:00

Frida Kajala uri mu byamamarekazi bitigisa imbuga nkoranyambaga mu karere kibiyaaga bigari yafashe umwanya ahanura umwana we Paula Kajala.

Mu mashusho akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga, Frida Kajala agaragara ari guha impanuro umukobwa we Paula Kajala ko akwiye kwitonda no kuba maso mu rukundo.

 

Abwira umukobwa we ko adakwiye kujijinganya mu kureka gukundana n’umuntu runaka mugihe cyose yumva ntabyishimo amuha kandi ko adakwiye kugira uwo yemerera ko amugira akarima ke.

 

Frida Kajala ibyo amubwira ni ibintu afitemo uburambe cyane ko yashatse umugabo inco zirenga imwe aza no gukundana na Harmonize baza no gutandukana ubugira kabiri. Paula Kajala nta kintu yigeze asubiza nyina bakundana nk’impanga.

 

Ibyo Frida Kajala yavuze benshi babibonye nkibintu by’ingenzi cyane, ahubwo bikwiye kwigisha bose mbese ko udakwiye gukomeza kugumana n’umuntu utaguha ibyishimo.

Rimwe narimwe ibyo bitera bamwe n’abamwe kwiyahuza ibiyobyabwenge cg kwiyambura ubuzima cg kubwambura abandi. Ni ngombwa rero ko abantu bakwiye guhora bibukiranya ibi.

 

 

Source: inyarwanda

Previous Story

Bituma intanga ngabo zikura neza ! Dore ibizakubaho nurarana agakaburura kimbere

Next Story

Paul Okoye wamamaye nka Rude Boy no muri P-Square yahaye amafaranga n’imyambaro umwana watewe inda n’umugabo w’imyaka 45

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop