Grand P yiyunze n’uwahoze ari umukunzi we nyuma y’amezi make yerekanya umukobwa mushya wo muri Asia

11/06/2023 06:17

Moussa Sandiana Kaba wamamaye nka Grand P yiyunze n’uwahoze ari umukunzi we Eudoxie Yao.

 

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Grand P yashyizeho ifoto ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi we, iyo foto iherecyejwe n’amagambo aryoheye amatwi ari mu rurimi rw’igifaransa.

 

Mu magambo ye yagize ati” urukundo burya ntirujya rurangira Yao eudoxy.”Nubwo uyu Grand P yanditse ibyo, uwahoze ari umukunzi we nta kintu yari yabivugaho.Grand P na Yao batandukanye muri 2021, nyakanga.

 

Yao we yavuze ko yatandukanye n’uyu Grand P kugira ngo yite ku muziki we muri rusange.Bajya gutandukana, Yao yanditse amagambo agira ati:”Nagiraga mbamenyeshe ko umubano wanjye na Grand P urangiye, ubu ntamukunzi mfite.

 

Ngiye kwita k’umuziki wanjye. Mugire weekend nziza.”Gusa muri 2022 Grand yagaragaye mu mashusho ari gusaba Yao ko bakora ubukwe.Mu magambo yavugaga yagiraga ati:Uri ubuzima bwanjye, nahinduye byose byabaye ndetse ubu narahindutse.

 

Umukobwa gusubiza yavuze ati:” Ndi ubuzima bwawe koko!! Nkeneye igihe cyo kubitecyereza kuko ntago uri umwizerwa, ndabizi uzasubira mu makosa wakoze.”Gusa Grand P yavuze ko atazabisubira.

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: k24tv.co.ke

Advertising

Previous Story

Paul Okoye wamamaye nka Rude Boy no muri P-Square yahaye amafaranga n’imyambaro umwana watewe inda n’umugabo w’imyaka 45

Next Story

Dore uko washimisha uwo mwashakanye uyu munsi

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop