Kajala yanze kugira icyo avuga ku rukundo rwe na Harmonize batandukanye ntacyo bapfuye
Isi ya nanone abantu 2 barakundana ababazengurutse akaba aribo bamenya ibyabo ndetse banatana bikaba ngombwa ko batanga ibisobanuro.Uwitwa Kadjala yanze gutanga amakuru kugutandukana kwe na Harmonize.
Kajala yavuze ibyo kugaruka kuri Harmonize atari ngombwa na cyane bamaze gutandukana agaragaza ko asigaye yikundanira Mr Champagne
Kajala na Harmonize batandukanye bafite gahunda yo kubana ndetse ntibanavuga ikibatanije. N’ubwo Mr Champagne yavuze ko akunda Kadjala nyuma yo kumukorera indirimbo, we yemeje ko ari inshuti bisanzwe.
Ati:” Indirimbo yandirimbiye ninziza cyane kandi Champagne ni inshuti nziza cyane.Ni inshuti nziza kandi tumaranye igihe”.Kajala uri muri Kenya , yavuze ko agiye gusangira n’abatishoboye.
Ubusanzwe Kajala amazina ye asanzwe ni Kajala Masanja, ni Umunya-Tanzania , akaba umukinnyi wa Filime wamamaye cyane kuva muri 2016 aho yegukanaga igikombe cyitwa East African Award for Actress. Kajala yari yarashakanye na Faraji Chambo.
Mu mwaka wa 2012 yagaragaye muri Filime yitwa Kijiji Cha Tambua Haki na Jeraha la Moyo.