Umusore yishe nyina amushinja kuroga igitsina cye ngo ntigikore

22/04/2023 13:31

Umusore yishe nyina amushinja kuroga igitsina cye ngo ntigikore

Iyi ni inkuru idasanzwe aho, umusore washinjaga mama we kumurogera igitsina ngo ntigikore neza yamwishe.

Uyu mugabo ufite imyaka 34 y’amavuko wari utuye ahitwa Bing mu Ntara ya Mateleland y’Amajyaruguru mu gihugu cya Zimbabwe yishe nyina umubyara w’imyaka 67 y’amavuko amuhora kuba yararoze ubugabo we ngo ntibukore neza.

Amakuru avuga ko ubwo nyina yari yicaye mu gikoni hamwe n’abandi bagize umuryango wabo, uyu musore yinjiye afite ishoka.

Uwo mwanya ngo yatangiye gushinja mama we umubyara ko ari umurozi ndetse ko ngo yamurogeye igitsina kikaba kidakora neza.

Uyu musore yahise amutema inshuro nyinshi bimuviramo urupfu.Ubwo uyu musore yari amaze gukora aya mahano yashatse guhunga maze abaturanyi n’abagize umuryango bahita bamufata.

Uyu musore yajyanwe kuri Polisi ya Kamativi aho ashinjwa icyaha cyo kwica.Uwo mwanya ntabwo yigeze yisobanura gusa yasabwe gusaba gufungurwa aranze ingwate mu rukiko.

Advertising

Previous Story

Kajala yanze kugira icyo avuga ku rukundo rwe na Harmonize batandukanye ntacyo bapfuye

Next Story

“Yashakaga nko kunyica” Wa mwarimu warwanye n’umunyeshuli ngo ntazongera kwigisha

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop