Advertising

Ibihugu 5 bifite abantu benshi bakiri ingaragu kandi baragejeje imyaka yo gushaka

10/07/2024 08:12

Mu isi , hari ibihugu bifite umubare munini w’abantu batarashaka cyangwa bataragira imiryango. Ubu ni bumwe mu buryo bushya bw’imibereho buterwa impamvu zitandukanye zishobora gutuma abantu benshi bahitamo kubaho bonyine. Dore ibihugu bitanu bifite umubare munini w’abasore n’inkumi batarashaka:

1. Suwede :

Suwede iza ku isonga mu bihugu bifite umubare munini w’abasore n’inkumi batarashaka. Iyi mibare ituruka ahanini ku buryo abantu bahitamo kubaho. Abasore n’inkumi benshi b’i Suwede bashyira imbere umwuga wabo n’ubwigenge mu buzima bwabo kurusha gushaka cyangwa kugira umuryango. Ibindi, hari gahunda nyinshi za leta zifasha abantu kubaho neza bonyine, bigatuma kubaho bonyine bitabatera impungenge.

2. Denmark :

Muri Denmark, kimwe na Suwede, umubare w’abatarashaka ukomeje kuzamuka. Ubu buryo bw’imibereho muri ibi bihugu burangwa no gushyira imbere inyungu z’umuntu ku giti cye no guha agaciro igihe cye. Abenshi muri Denmark bemeza ko kubaho bonyine bibaha umudendezo n’uburyo bwo gukurikirana intego zabo bwite.

3. Ubufaransa:

Ubufaransa nabwo bufite umubare munini w’abantu batarashaka. Abafaransa benshi bemeza ko bafite ibindi bikorwa bahugiramo kandi bifite akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi, nko kwiga, gukora, no kwishimira ubuzima mu buryo butandukanye. Kubaho bonyine bifatwa nk’uburyo bwo kugira umudendezo no kubasha kugenzura neza ubuzima.

4. Ubwongereza :

Ubwongereza nabwo bufite umubare munini w’abasore n’inkumi batarashaka. Abenshi mu Bwongereza bakunda kwigenga no kwishimira ubuzima bwabo bonyine. Hari n’abavuga ko kubera iterambere ry’ubuzima bwa kijyambere, batagikeneye umuryango kugira ngo bagere ku byishimo no ku mibereho myiza.

5. Ubuyapani :

Mu Buyapani, umubare munini w’abasore n’inkumi batarashaka uri kugenda wiyongera ku mpamvu zitandukanye zirimo iz’ubukungu n’izo mu mico. Abakiri bato benshi mu Buyapani bemeza ko bafite umuvuduko mwinshi w’ubuzima butabaha umwanya uhagije wo gutekereza ku byo gushaka. Ndetse mui iki gihugu hari igitutu cyo gukora cyane.

 

Previous Story

Celine Dion ari kugobokwa n’abakinnye muri Filime ya Titanic

Next Story

Ngororera – Matyazo na Hindiro: Kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop