Advertising

Celine Dion ari kugobokwa n’abakinnye muri Filime ya Titanic

10/07/2024 07:40

Icyamamare muri muzika , Celine Dion yakomeje umubano we n’abandi bakinnyi ba Filime bakinnye muri Titanic mu myaka 25 ishize. Kugeza ubu amakuru avuga ko abakinnyi b’imena nka James Cameron , Leonardo DiCaprio na Kate Winslet bakomeje gushyigikira Celine Dion mu burwayi arimo bwa Stiff Person Syndrome.

Umwe yagize ati:”Celine Dion yagize uruhare runini muri Filime ya Titanic ,ni umwe mu bagize umuryango wa Titanic , kuko itsinga ry’abatunganyije iyi Filime ryabonye umusaruro uvuye kuri we”.

Yakomeje agira ati:”Celine Dion ni akaguru ka kane y’ameza agize Titanic nyuma ya James Cameron, Leonardo DiCaprio na Kate”.

Celine Dion aherutse kugaragaza ko yifuza kugaruka muri muzika ategura igitaramo mu Mujyi wa Las Vegas n’ahandi ndetse akaba yasubukura bimwe mu bitaramo yari yarasubitse kubera uburwayi bwa SPS ( Stiff Person Syndrome) nk’uko yabivuze muri Filime yise ‘I AM Celine’.

Uwatanze amakuru yavuze ko Celine Dion wamamaye mu ndirimbo ‘My Heart Will Go On’ yakoreshejwe no muri Titanic, azongera kuririmba ashyigikiwe n’abakinnye muri iyi Filime ya Titanic.

Ati:”Ibi ndabihamya ko umunsi Celine Dion azongera kuririmbira, abakinnyi ba Filime bakomeye nka James Cameron Leonardo DiCaprio na Miata bazaba bahari bicaye imbere”.

Celine Dion w’imyaka 56 , yatangiye gukora umuziki mu myaka 60 ishize ndetse indirimbo ye My Heart Will Go On yatumye Filime ya Titanic imenyekana guhera mu 1997 nawe akundwa ku rwego rwa Hollywood.

Indirimbo My Heart Will Go On ya Celine Dion, yahesheje Titanic ibihembo bitandukanye buri mwaka kuva igihe yasohokeye.

Mu Kuboza 2022 , nibwo Celine Dion yatangaje ko yasanzwemo indwara itagira umuti n’urukingo ‘SPS’.Muri iki gihe yagize ati:”Maze igihe ndimo ku rwana n’ubuzima bwanjye. Biragoye kuri njye”.

Dion yakomeje asobanura uko yamufashe dore ko yamaze umwaka wa 2023 ari kuyigaho byimbitse kugira ngo arebe ko yagaruka mu buzima busanzwe . Benshi bahamya ko ari intwari bitewe nuko yemeye gufata amashusho ya Filime ye kandi arwaye.

Previous Story

Dore ingaruka zo gukundana na sugar mummy

Next Story

Ibihugu 5 bifite abantu benshi bakiri ingaragu kandi baragejeje imyaka yo gushaka

Latest from Imyidagaduro

Go toTop