Umukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije [Democratic Green Party] , Dr Frank Habineza, yemeje ko afite icyizere cyo guhatana no gutsinda Perezida Kagame mu Matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe umwaka utaha.
Dr. Frank Habineza amaze imyaka igera kuri 6 ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ,ndetse aherutse kwemezwa nk’umukandida w’Ishyaka rye rya Green Party,ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ya 2024.Ni kunshuro ya 2 azaba yiyamamarije kuyobora u Rwanda dore ko yaherukaga kwiyamamaza mu mwaka wa 2017 ubwo yagiraga amajwi 0.48% naho abo bari bahanganye barimo Mpayimana Philippe akagira 0.73% mu gihe Perezida Kagame ariwe watsinze ku bwiganze bw’amajwi 98.795.
Dr Frank Habineza kuri ubu afite icyizere cyo gutsinda amatora yo ku mwanya wa Perezida muri 2024.
Yagize ati:”Icyizere kirahari.Icyizere mfite gishingiye kubyo ishyaka rimaze kugeraho.Ubushize mu 2017, twiyamamaje tudafite inzego zose, ariko ubu dufite inzego z’ishyaka zisanzwe, iz’abagore n’iz’urubyiruko. Urumva ko ari imbaraga nyinshi cyane kandi imbaraga z’ishyaka ni abantu”.
Itegeko Nshiga rya Repubulika y’u Rwanda riherutse kuvugururwa riteganya ko amatora y’Umukuru w’Igihugu azabera rimwe n’ay’Abadepite , ni ukuvuga ko umuntu uziyamamariza kuba Perezida, atazajya mu Badepite.
Inkuru ya IGIHE/ Akayezu Jean de Dieu