Umunyamakuru wigenga Nkundineza Jean Paul ukurikiranyweho gutukana muruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha , gukoresha ibikangisho no gutangaza amakuru y’ibihuha, yajuririye icyemezo kimufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko Rwibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo nk’Uko Ubushinjacyaha bwari bwabisabye.Ni icyemezo cyasomwe ku wa 7 Ugushyingo 2023 ndetse ahita yoherezwa muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.
Nkundineza amaze muri gereza iminsi 16 , akaba yaratawe muri yombi ku wa 16 Ukwakira 2023, bivuze ko amaze ukwezi n’iminsi 7 afunzwe.Nyuma y’icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo rero, Nkundineza yahise akijuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kubera kutishimira imikirize y’urubanza mu rwego rubanza.
Inkuru ya IGIHE