Giti Business Group isanzwe ifasha umuhanzi Chris Eazy yasabye imbabazi abakunzi ba Muzika Nyarwanda nyuma y’aho atagaragariye mu gitaramo cyo kumurika Album ya Yago yise ‘Suwejo’.
Mu butumwa yanyujije kumbuga Nkoranyambaga ze, Junior Giti, yasabye abakunzi be n’abanyamakuru kubaha imbabazi kubw’imbogamizi bagize zigatuma batitabira ‘Suwejo Album Launch’.Muri iri tangazo bavuze ko mu byatumye batitabira harimo no kumva nabi ubutumwa n’ibyo baganiriye n’abateguye igitaramo ‘Yago’.
Giti Business Group batangaje ko umuhanzi wabo Chris Eazy yagize ikibazo cy’uburwayi bwa Asma n’ibindi byerekeye ubuzima bwe bwite bigatuma atitabira cyangwa ngo aririmbe.Bashimiye abafana n’abandi bose bafasha uyu muhanzi mu buryo butandukanye , bagaragaza ko hari ibiri gukorwa kugira ngo amakosa yabayeho atazongera kuba.
Ubu butumwa buje nyuma y’aho Yago avugiye ko anenze cyane Chris Eazy amushinja kwanga kumufasha no gutangaza nabi amakuru y’igitaramo nabi.