Advertising

Meddy ashobora kutagaragara mu bukwe bwa The Ben na Pamella

12/23/23 19:1 PM

Umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ntabwo yigeze agaragara mu bukwe bwa Pamella na The Ben mu gihe yari atagerejwe.

Nyuma yo gusaba no gukwa tariki 15 Ukuboza Meddy ntaze, byakomeje kuvugwa ko uyu muhanzi azitabira ubukwe bwe bw’uyu munsi tariki 23 Ukuboza 2023.

Haba mu birori byabereye mu Rusengero rwa Eglise Vivant n’ibiri kubera muri Convention Center, ntanahamwe Meddy cyangwa umugore we bigeze bagaragara na cyane ko byari byitezwe ko baza kubwitabira.

Meddy ashobora kubitabira ubu bukwe.Mu minsi yashize mbere yubu bukwe, Mimi yari yaciye amarenga y’uko aza kubwitabira ubwo yabwiraga Uwicyeza Pamela ko amukunda akanamuha impanuro.

https://www.youtube.com/watch?v=aGD69gXlXEI&t=10s

Umubyeyi wa The Ben
Previous Story

The Ben na Pamela bashyiriweho igiturisho murusengero bahabwa amafaranga

Next Story

Chris Eazy yasabye imbabazi Yago n’abakunzi b’umuziki muri rusange

Latest from Imyidagaduro

Go toTop