Advertising

Mu mwaka wa 2024 ndakundana n’imbwa gusa ! Umukobwa w’uburanga yaciye igikuba

23/12/2023 20:51

Umukobwa wo muri Nigeria witwa Josephina  wamamaye nka Rhyna , yatangaje amagambo akomeye avuga ko agomba kuzakundana n’imbwa gusa.

 

Uyu mukobwa wamamaye muri BBNaija muri Nigeria yatangaje ibi , avuga ko inshuti ze zose agomba kuzicaho ubundi agakundana n’imbwa gusa mu rwego rwo guhindura imibereho ye no gutangirana umwana gahunda nshya mu buzima bwe.

 

Rhyna watwaye igihembo muri Big Brother Naija muri 2022 ashimangira ko muri 2024 agomba kwgezayo uwari we wese uri mu buzima bwe.

Mu gusobanura ibi , yagaragaje ko azatangira agura imbwa n’ipusi agakomeza no kwita kutundi tunyamaswa asanganwe mu rugo rwe, yemeza ko umunwa ye n’imico ye bitabasha kugaraga neza uko yiyumva n’ubuzima yanyuzemo.

 

Yagize ati:”2024 , umwanya mwiza wo gutangira ubuzima.Narangizanyije n’abantu kuko ntabwo umunwa wanjye wabasha kuvuga ibyo amaso yanjye yabonye.Muri 2024 ndakunda kandi ngure imbwa n’ipusi kurenza abantu ! Mugire umwaka mushya”.

 

Previous Story

Chris Eazy yasabye imbabazi Yago n’abakunzi b’umuziki muri rusange

Next Story

Dore ibimenyetso bizakwereka ko uwo musore mukundana atigeze atereta undi mukobwa mbere yawe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop