Dore uburyo bwo kuryama ubwiza n’ububi ukwiriye kugendera kure cyane
Mu by’ukuri ibintu bijyanye no gusinzira cyangwa kuryama usanga bitavugwaho rumwe, bamwe bakavuga bimwe abandi ibindi ku byerekeranye n’uburyo bwiza bwo kuryamamo.
Mu kuryama usanga bamwe baryama bubitse inda abandi bakaryama bagaramye naho abandi (ari nabo benshi) bakaryamira urubavu, rwaba urw’iburyo cyangwa se ibumoso.Nyamara hari gihe ubyuka ubabara ibikanu, warwaye urukebu se, wagugaraye mu nda cyangwa umeze nk’uwarwaye ibinya, nuko bikavugwa ko byatewe nuko waryamye nabi.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe buri buryo bwo turyamamo duhereye ku buryo bwiza cyane tuze kugera ku bubi cyane wari ukwiriye no kwirinda nubwo buri buryo bwose bugira ibyiza byabyo n’ibibi byabwo.
1.Kuryamana ureba hejuru (ugaramya).
Burya bigira ibyiza.Ibyiza byabyo bikurinda kuba warwara ibikanu, bi...