Ese bimara igihe kingana gute kugira ngo SIDA igere mu maraso y’uwanduye ?

03/02/2023 08:42

Ubwandu bwa Virus itera SIDA buhangayikishije isi cyane, bamwe ntabwo bakunda kwirinda kabone n’ubwo bashyiriwe ho uburyo bwo kwirinda kandi bumaze kumenywa na bose.

Ubu bwandu bw’agakoko gatera SIDA rero (HIV) ‘Humana Immunodeficiency Virus’, iyo bugeze mu mubiri muzima buwuca intege umuntu agatangira kurwaragurika n’indwara zitandukanye zirimo ‘Imfection’.Iyi ndwara ya SIDA akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina yakozwe ntabwirinzi bwabayeho, gusa nanone yandura binyuze mu gukoresh ibikoresho bityaye nk’urwembe ,ndetse n’ikindi icyari cyose.Iyi ndwara kandi hari ubwo yandura binyuze mu gihe umubyeyi aba ari kunsa cyangwa umwana avuka.

Ikinyamakuru webmd.com kivuga ko hakoreshejwe amaraso, umuntu wanduye aka gakoko gatera SIDA ashobora kugaragara binyuze mu bipimo bimufatwa gusa nanone bashimangira ko iyi virus igomba kuba yari imaze iminsi mu mubiri mbere y’uko apimwa.Ntabwo ubwandu buboneka mu gihe umuntu wanduye apimwe hifshishijwe udupimo dusanzwe.Bitewe n’ubwoko bw’ibikoresho byifashishijwe hapimwa SIDA, abahanga bavuga ko byibura umuntu yakagombye gupimwa mu gihe hashize ibyumweru 2 yanduye mu gihe hari abapimwa hashize amezi atatu nabyo ntihagire icyo bitwara.Muri icyo gihe umuntu atarapimwa hatarashira n’igihe uwo muntu aba ashobora kwanduza abandi bantu haba mu mibonano mpuzabitsina cyane mu gukoresha ibikoresho bityaye.Ni byiza kujya kwipimisha mu gihe ugitekereza ko wanduye cyangwa ugakoresha udukoresho twabugenewe tuboneka hafi.Abantu banduye aka gakoko gatera SIDA bashobora kubaho igihe kirekire cyane kimwe n’abataranduye binyuze muburyo bubahiriza inama za muganga ndetse bafatira imiti ku gihe.

Gupimwa ko wanduye SIDA ugiye kwamuganga akenshi biba byiza iyo byibura umaze amezi 3 ukekako wanduye kugirango igaragare neza.Ni ingenzi cyane gukora imibonano ikingiye mu gihe mutizeranye ndetse ukirindaukoresheje ubundi buryo bwose bushoboka. Niba ushaka kwamamaza kuri iyi website yacu cyangwa ukaba ushaka kuduha inkuru (Uri umuhanzi )duhamagare cyangwa utwandukire kuri 0791859465.Tugufasha kwamamaza ibikorwa byawe kumfaranga make cyane , tunyuza ibikorwa byawe kumbugankorambaga zacu ndetse no kuri iyi website yacu bikamenyekana mu gihugu hose no hnze.Niba uri umuhanzi nawe twandikire turagufasha kumenyekanisha impano yawe bitakugoye kandi igiciro cyo ni nk’ubuntu.Igihangano cyawe tugishyira kuri website yacu kikabonwa n’abantu bose badusura umunsi ku munsi.

Advertising

Previous Story

Menya ibyo abagabo benshi bakora bikangiza imyanya yabo y’ibanga

Next Story

Umuyobizi wa Radio yakubise umunyamakurukazi amugira intere

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop