Dore akamaro k’amakara akoreshwa mu gikoni

31/01/2023 10:27

Amakara akoreshwa n’abantu batandukanye gusa benshi nanone baziko akamaro kayo ari uguteka gusa nyamara hari ibindi bifatwa nk’ibyiza byayo haba ukayoresha n’ubuzima bwe.

Hari ubwoko bubiri bw’amakara buzwi mu rurimi rw’icyongereza nka ‘Activated Carbon na Activated Charcol’, ubu bwoko bwombi bw’amakara bukoreshwa hagamijwe gukura imyanda mu mazi ndetse no gusukura ikirere , bigakorwa hifashishijwe inganda n’imiti yabugenewe.

Ubusanzwe akamaro k’amakara kagaragarira mu gikoni aho akoresha n’abantu benshi cyane ku isi, aho bayakoresha bateka.Abandi bazi akamaro k’amakara nk’umuti wifashishwa n’abantu batandukanye hagamijwe gukuraho imyanda mu mubiri, agakoreshwa cyane mu gihe bikekwako ugomba kuyakoresha yariye cyangwa yanyoye ibintu bihumanijwe.

Amakara aca intege uburozi bugeze mu mubiri agaharika ingaruka izarizo zose ubwo burozi bw’akagize kubuzima bwawe.Amakara kandi yifashishwa n’abashaka gusukura mu maso yabo aho yifashishwa mu gukuraho ibikomere n’ibindi byigeze byangiza isura.Amakara afasha mu kwikuraho ibirungo byashaje ndetse no gukesha uruhu havaho ibiheri byose.
Umuntu wanyoye inzoga nyinshi agasinda agirwa inama yo gukoresha amakara gusa ibi bigezweho cyane mu bihugu by’iburayi.Kuba umuntu yakwivura akoresheje amakara bigezwe ho cyane haba mu Rwanda no hanze nk’uko twabivuze haraguru mu nkuru yacu.Ubusanzwe abantu bakunda gukoresha amakara kubera iyo impamvu ni abagabo cyane ndetse n’umubare muke w’anagore wanywa inzoga cyane mu busanzwe.

Amakara afasha no gusukura amenyo agacya mu rwego rwo hejuru cyane ugereranyije no gukoresha indi miti yabugenewe (Gusa bisaba umuntu usanzwe azi uburyo bikorwa).Mu gihe hari agasimba kakurumye , ushobora gushyiraho amakara mu rwego rwo kuhavura.Uretse ibi tuvuze twifashishije ikinyamakuru www.chiropractor-schaumburg.com nawe ushobora kuba hari ibindi byiza by’amakara uzi, udusangize.

Niba ushaka kwamamaza kuri iyi website yacu cyangwa ukaba ushaka kuduha inkuru duhamagare cyangwa utwandukire kuri 0791859465.Tugufasha kwamamaza ibikorwa byawe kumfaranga make cyane , tunyuza ibikorwa byawe kumbugankorambaga zacu ndetse no kuri iyi website yacu bikamenyekana mu gihugu hose no hnze.Niba uri umuhanzi nawe twandikire turagufasha kumenyekanisha impano yawe bitakugoye kandi igiciro cyo ni nk’ubuntu.Igihangano cyawe tugishyira kuri website yacu kikabonwa n’abantu bose badusura umunsi ku munsi.

Advertising

Previous Story

Dore impamvu abagore badakwiriye kurarana amapantaro

Next Story

Umukobwa w’imyaka 8 wari warashakanye n’umusaza w’imyaka 80 yapfuye mu ijoro ry’ubukwe

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop