Dore ibibi by’udukingirizo dukoreshwa na benshi

08/01/2023 20:37

Ubusanzwe udukingirizo dukoreshwa mubwirinzi butandukanye bw’indwara.Ahari ushobora kuba utazi ingaruka zatwo muri iyi nkuru tugiye kuzigarukaho.

Hari inshuti yanjye twaganiriye igiye gishize imbwira ko yahoze yumva udukingirizo ariko ihamyako itazi impamvu yatwo ndetse n’uburyo dukoreshwa, iyi nshuti yanjye ntabwo nigeze nyisobanurira byinshi kuri two kuko ntamakuru ahagije narimfite na cyane ko muri icyo gihe ntarinzi ibibi byatwo.

Iminsi uko yagiye itambuka niko nagiye nkomeza gusoma byinshi kugeza ubwo menyeye bimwe mu bifatwa nk’ibibi byatwo.Ahari nawe uzi byinshi kuri byo, ubu tugiye kurebera hamwe iby’ingenzi nusanga nawe hari ibindi uzi, uduhereze igitekerezo ahangirwa ibitekerezo cyangwa utwandikire kuri watsapp.

Abenshi bakoresha udukingirizo mu rwego rwo kwirinda gutwita , kwirinda icyorezo cya SIDA

ndetse n’izindi ndwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina.Gukoresha udukingirizo

biri mubifasha kwirinda mu buryo bwose n’ubwo hari abo bidahira arinayo mpamvu tugiye kubigarukaho.

Nibyo udukingirizo dufite ibyiza ariko tugira n’ibibi.Ubusanzwe udukingirozo dukoreshwa mubwirinzi

1.Gutwita

Ubusanzwe abahanga bo gukoresha udukingirizo ntabwo batwizera kuko bizera ko bishoboka cyane

gutwita mu gihe wadukoresheje buhumyi.N’ubwo bikoreshwa mu kwirinda ariko hari ubwo umwe

mubashakanye abeshya mu genzi we akamuhisha ko yagaciye cyangwa ko yagakuyemo bikaba byatuma atwita kubera kukiringira cyane bidasanzwe.Iki cyizere kidafite aho gishingiye nicyo gituma abantu bahuma bakisanga batwite kandi bari baziko birinze.

2.Kwandura indwara

Birashoboka cyane kwandura indwara zitandukanye kandi wari uziko wirinze nk’uko twabivuze haraguru mu ngingo yabanje.

Uretse iyi ndwara ya SIDA , hari izindi ndwara zishobora guterwa no gukoresha aka gakingirizo buhumyi cyangwa utabanje kugasuzuma.

Muri izi ndwara twavugamo ; Syphilis , Chlamydia, gonorrhea ndetse n’izindi zitandukanye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko udukingirizo dushobora gutera ibibazo bitandukanye

by’umwihariko mu gihe hatabayemo kutugenzura hakaba hakoreshwa ututujuje ubuziranenge  cyangwa ututagenzuwe neza.

Muri rusange ibibi by’udukingirizo byo byaba byinshi nk’uko tubikesha Opera News gusa abantu basabwa gukomeza kwirinda no gukoresha udukingirizo bamaze kutugenzura neza cyane kandi bakatugenzurira hamwe nk’abashakanye cyangwa ababana umunsi ku munsi kubera ubuzima

Advertising

Previous Story

Dore ibintu ukwiriye kwirinda niba uteka ukoresheje Gas

Next Story

Umugabo yishe abana be babiri abakase ijosi

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop