Advertising

Dore uburyo bwo kuryama ubwiza n’ububi ukwiriye kugendera kure cyane

04/02/2023 23:18

Mu by’ukuri ibintu bijyanye no gusinzira cyangwa kuryama usanga bitavugwaho rumwe, bamwe bakavuga bimwe abandi ibindi ku byerekeranye n’uburyo bwiza bwo kuryamamo.

Mu kuryama usanga bamwe baryama bubitse inda abandi bakaryama bagaramye naho abandi (ari nabo benshi) bakaryamira urubavu, rwaba urw’iburyo cyangwa se ibumoso.Nyamara hari gihe ubyuka ubabara ibikanu, warwaye urukebu se, wagugaraye mu nda cyangwa umeze nk’uwarwaye ibinya, nuko bikavugwa ko byatewe nuko waryamye nabi.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe buri buryo bwo turyamamo duhereye ku buryo bwiza cyane tuze kugera ku bubi cyane wari ukwiriye no kwirinda nubwo buri buryo bwose bugira ibyiza byabyo n’ibibi byabwo.

1.Kuryamana ureba hejuru (ugaramya).

Burya bigira ibyiza.Ibyiza byabyo bikurinda kuba warwara ibikanu, bikagabanya kuba warwara ikirungurira, kandi ku bagore ntacyo bitwara ku mabere yabo kuko nta kiba kiyabyiga.Bishobora gutuma ugona iyo usinziriyeNibyo koko kuryama ugaramye ni uburyo bwiza kuko bifasha umutwe, ijosi n’urutirigongo. Kandi bitewe nuko uba wiseguye umutwe bituma igifu kiba kiri munsi y’umuhogo bityo aside ntibe yabona uburyo izamuka ngo ugire ikirungurira.Si ibyo gusa kuko nta nubwo wagira iminkanyari kuko nta kiba gitsikamiye mu maso. Kandi amabere uko yaba angina kose ntabangamirwa ahubwo abona uko yisanzura.Icyo kuzirikana: Akenshi mu gihe uryamye ugaramye ushobora kugona niyo mpamvu usabwa kwisegura umusego utuma umutwe utaba wunamye cyane ku buryo byabuza umwuka kwinjira neza ahubwo ukaba umusego utuma wumva umutwe n’ibikanu biseguye neza.

2.Kuryamira urubavu

Ubu ni uburyo bwa kabiri bwiza bwo kuryamamo.Ibyiza byabwo: Birinda kubabara ibikanu n’umugongo, birinda ikirungurira, ntabwo upfa kugona, ndetse ni bwo buryo bwiza iyo utwite.Ibibi byabwo: ubu buryo bubangamira amabere ku bagore ndetse n’uruhu rw’aho ukunda kuryamira.Mu by’ukuri nubwo mu bwiza ari uburyo bwa kabiri, nyamara usanga ari bwo buryo bunogeye abantu bose udakuyemo n’umwe keretse abafite uburwayi bwihariye.Iyo uryamiye urubavu bifasha urutirigongo, ndetse ku barware ikirungurira uu buryo burabafasha gusa ntiburuta kuryama ugaramye.Gusa nanone wibukeko umusaya uba waryamiye ariwo ugira iminkanyari cyane ndetse akenshi ubyuka hishushanyijeho ibyo waryamiye.
Kuko nanone amabere aba ameze nk’ari gutendera bituma arushaho kugwa ndetse ibiyakomeza bigacika intege.Ibyo kuzirikana: Niba utwite ni byiza kuryamira uruhande rw’ibumoso kurenza urw’iburyo. Iyi nkuru yakuwe kuri Umuhitihealth.

Previous Story

Dorimbogo yanenze Ama G The Black ushyira muri video ze abakobwa bambaye ubusa avuga ko atakwemera gukorana nawe indirimbo

Next Story

Menya akamaro ko kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina

Latest from Ubuzima

Go toTop