Menya ibyo abagabo benshi bakora bikangiza imyanya yabo y’ibanga

03/02/2023 08:32

Ubusanzwe hari ibintu abagabo bakora bikagira ingaruka kubitsina byabo ndetse no mu gihe cyo gutera akabariro bakaba bagiriramo ikibazo gikomeye.Bamwe biranga burundu, bakagana amavuriro kandi aribo banyirabayazana.

Hari ubwo abagabo bamwe batakaza imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa igitsina kingana gufata umurego nyamara yari umugabo usanzwe abikora neza cyane, ibi akenshi biterwa n’uko usanga hari ibikorwa byabangije kandi barabigize umuco wabo ubwabo gusa bashobora kubireka umubiri wabo ugasubirana nza.Akenshi abagabo bagirwa inama yo kwitondera no gufata neza imyanya yabo y’ibanga mu rwego rwo gutuma imera neza birinda ibibazo.

Kugira ngo ugume ufite umubiri umeze neza , urasabwa kuba unywa amazi menshi, kurya amafunguro arimo vitamin , kwirinda gufata imiti myinshi cyane.Abagabo kandi bagirwa inama zo kwirinda kwambara utuntu tuba nuniye cyane cyangwa kwicara mu mwanya umwe igihe kirekire kuko byangiza imyanya yabo y’ibanga.Umugabo ukoze ibyo bintu byabuzanijwe , ahura n’ikibazo gikomeye cyo kurwara cyangwa akabangamira imanya ye y’ibanga.Abagabo bagirwa inama yo kwirinda gukora ibintu binyuranye birimo no kwirinda gutwara amafarashi cyane, gutwara igare ndetse no gukina umukino wa Rugby.

Guterura ibintu biremereye cyane nabyo birabuzanyijwe cyane kubagabo kuko bushobora kwangiza imyanya y’ibanga yabo.Abagabo kandi babuzwa gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye , kunywa itabi , kunywa inzoga cyangwa kuguma ku izuba igihe kirekire.Abagabo bagirwa inama yo kwirinda kwangiza imyanya yabo y’ibanga bakora imyitozo itandukanye, bita kubyo barya n’ibyo banywa , birinda ibyatuma babara birinda gukoresha telefoni zabo hafi y’udusabo tw’intanga ,..Abagabo babuzwa gukora kubitsina byabo batabanje gukaraba intoki mu rwego rwo gukuraho imyanda yose iba iriho.

Niba ushaka kwamamaza kuri iyi website yacu cyangwa ukaba ushaka kuduha inkuru (Uri umuhanzi )duhamagare cyangwa utwandukire kuri 0791859465.Tugufasha kwamamaza ibikorwa byawe kumfaranga make cyane , tunyuza ibikorwa byawe kumbugankorambaga zacu ndetse no kuri iyi website yacu bikamenyekana mu gihugu hose no hnze.Niba uri umuhanzi nawe twandikire turagufasha kumenyekanisha impano yawe bitakugoye kandi igiciro cyo ni nk’ubuntu.Igihangano cyawe tugishyira kuri website yacu kikabonwa n’abantu bose badusura umunsi ku munsi.
Inkomoko: fleekloaded.com

Advertising

Previous Story

Umugeni yabyariye mu bukwe bwe umugabo we ajugunya impeta arigendera

Next Story

Ese bimara igihe kingana gute kugira ngo SIDA igere mu maraso y’uwanduye ?

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza bidasanzwe byo kurya inanasi

Inanasi ni urubuto ruzwi cyane ku isi yose kubera uburyohe bwayo ndetse n’akamaro k’ubuzima ifite. Uru rubuto rukomoka mu muryango w’ibinyomoro (Bromeliaceae) kandi rwamenyekanye

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop