Nyuma yo gutangaza ibidakorwa n’abandi bagabo , yakuriwe ingofero.
Umugabo usanzwe ari umwarimu muri kaminuza mu gihugu cya Nigeria, akomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga nyuma yo kuvuga uburyo yita ku mugore we amuha ‘care’ aho yavuze ko ariwe umesera imyenda umugore we ndetse akanamutekera.
Mu butumwa uyu mugabo yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko aha umwanya umugore we akaruhuka maze akamufurira, akamutekera ndetse byose ko atabikora kuko Ari umunyantege nke ahubwo abikorana urukundo akundamo umugore we.
Uyu mugabo we yizera ko mu buryo bwiza bwo guha urukundo umugore we aba agomba kunyuzamo akamwutaho we ku giti cye ndetse akabikora bimurimo abikunze kugira ngo yereke urukundo umugore we akunda cyane.
Avuga ko afata umwanya we akajya guhaha ibyo guteka, akajya mu gikoni maze agatangira gutekera umugore we rimwe mu mafunguro akunda Kandi akabikora neza kuburyo umugore we aza kunyurwa naryo.
Avuga ko Kandi aba agomba no kumesera cyangwa gufurira umugore we imyenda mu buryo bwo kumwitaho.
Yasoje avuga ko atitaye ku magambo y’abantu bavuga ko kuba akora ibyo Atari umugabo mu rugo ko ari umunyantege nke ahubwo we avuga ko umugabo nyawe mu rugo ari wawundi uha care umugore we muri byose.
Source: thetalk.ng