Advertising

Umwana niwe wankunze mbere ! Umwarimu yahanishijwe gufungwa imyaka 20 azira gusambanya umunyeshuri we

01/11/24 10:1 AM

Uyu mugabo wari usanzwe ari umwarimu akaba yahanishijwe gufungwa imyaka 20 azira guhohotera umwana w’umukobwa w’imyaka 15 yigishaga, yavuze ko uwo mwana w’umukobwa ariwe wamuteze agatego amwihomaho birangira umutego uyu mugabo awuguyemo.

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru Nation.africa, aravuga ko uyu mugabo witwa Cedrick Wawire Egesa yahamijwe icyaha cyo guhohotera umwana w’umukobwa yigishaga ku kigo kitwa Topline High school abikoreye muri Laboratory yo muri icyo kigo.

 

Imbere y’Urukiko uyu mugabo yemeye ko yagiranye umubano n’uwo mukobwa mu mwaka ushize. Ndetse yemeye ko yaryamanye nawe inshuro ebyiri mu kwezi kwa 3 taliki 16 na 18.

 

Icyakora uyu mwarimu w’imyaka 30 yavuze ko uyu mwana w’umukobwa ariwe watumye baryamana.Yavuzeko uwo mwana w’umukobwa yamwandikiye amabaruwa menshi y’urukundo maze agezeho aza kumwemerera.

 

Uyu mugabo ubusanzwe yari afite umugore n’umwana w’umukobwa w’imyaka 4.Nyina ubyara uwo mukobwa wahohotewe yavuze ko yatangiye gucyeka ko umukobwa we ashobora kuba afite ikibazo nyuma Yuko yabonaga umukobwa we ava kwiga atinze.

 

Nibwo uyu mubyeyi yasabye umukobwa we kumujyana aho avuye ariko umukobwa we yanga kumujyanayo.Ubwo uyu mukobwa yajyanwaga mu kigo k’umuyobozi wacyo, nibwo yemeye ko hari umwarimu bari mu rukundo.

Uyu mwarimu yarahamagawe maze yemera icyo cyaha ko ajya aryamana nuwo mwana Niko guhita atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano. Kuri ubu uyu mugabo yakatiwe n’inkiko gufungwa imyaka 20 nyuma yo kwambura ubusugi umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

 

Icyakora bisigiye isomo abarimu Bose bashobora kuba baryamana n’abanyeshuri babo kureka ibyo barimo kuko bashobora kwisanga muri gereza.

Source: TUKO

Previous Story

Ku myaka 23 gusa amaze kubyara abana 11 ashaka no gukomeza kubyara abandi benshi

Next Story

Ibyamamare byinshi birwaye SIDA, bakobwa mwitondere gusamarira ibyo aba-star ! Willy Paul

Latest from HANZE

Go toTop