Sobanukirwa neza akamaro ko guheke umwana ku mugore

08/12/2023 14:29

Urukundo ndetse no kwita ku mwana bikorwa n’umubyeyi ni kimwe mu bintu bikomeye cyane bituma umubyeyi w’umugore byumwihariko iteka ahora imbere ya byose.

Hari abagore benshi babyara ariko ntibajye baheka abana babo cyangwa ngo babonse, burya hari ibintu byinshi uba wibuza nk’umubyeyi.

 

Ni muri ubwo buryo uyu munsi twifuje kubaganiza ku kamaro ko guheka umwana ku mugongo.

Iyo umubyeyi ahetse umwana we bituma we n’umwana we biyumvanamo, ndetse bakamenyererana hahandi umwana abyiyumvamo ko uwo Ari nyina umubyara umuhetse.

 

Uko umubyeyi aheka umwana we Niko ikizere umwana amugirira kiyongera bityo bigatuma umwana akura neza ndetse akamenyerena na nyina umubyara cyane.

 

Ikindi guheke umwana ku mugongo bifasha umubyeyi umuhetse kuba yakora indi mirimo itavunanye cyane kuko amaboko ye aba ameze neza kuburyo Hari icyo yakora.

Ibyo bikora cyane kuri ba babyeyi n’ubundi babyara abana ariko nubundi bafite imirimo isanzwe birwamo nko guteka, koza amasahani, gutera ipasi, n’ibindi byinshi bitagoranye.

Inzobere zivuga ko Kandi guheka umwana ku mugongo bifasha umwana na nyina kuruhuka. Ushobora kumva birumvikana ariko ngo iyo umubyeyi ahetse umwana we ku mugongo bituma urukundo umwana afitiye umubyeyi we ndetse n’urukundo umubyeyi afitiye umwana we rutuma bumva bameze neza Aribwo baba nta stress bafite.

 

Ngira ngo murabizi neza ko hari ubwo umwana aba Ari kurira cyane ariko umubyeyi we yamufata akamuheka umwana agahita aceceka ndetse agahita anasinzira, urwo ni rwa rukundo no kumenyerana bituma umwana ahita aruhuka akigera mu mugongo wa nyina umubyara.

 

Ni byiza ndetse ni ngombwa ko umubyeyi wese akwiye gufata umwana akawumarana n’umwana we amuhetse kuko ni ingenzi cyane ku mwana ndetse no ku mubyeyi.

Source: pulselive.co.ke

Advertising

Previous Story

Kenya: Abana bataburuwe mu butaka aho bari bashyinguwe ari bazima

Next Story

Mu gihugu cya Uganda, umugore ufite abana 6 yabyaye ihene nyuma yo gutwita inda amezi 11

Latest from Uburezi

Go toTop