Umukobwa wiga muri kaminuza yavuze ko amaze kwanduza HIV abantu 273 akaba afite gahunda yo kwanduza abagera ku 1000 mu myaka irimbere

07/01/2024 11:51

Umukobwa witwa Diana wiga muri kaminuza yitwa Maseno University yo muri Kenya, yavuze ko amaze kwanduza HIV abantu bagera kuri 273 harimo abanyeshuri bagenzi be  n’abarimu bamwigisha muri kaminuza akaba afite gahunda yo kwanduza abagera ku 1000 mu myaka ine irimbere.

 

 

Mu butumwa uyu mukobwa wiga muri kaminuza mu wa mbere witwa Diana yabunyujije ku rukuta rwe rwa Facebook maze avuga ko kuva muri 2017 amaze kwanduza HIV abantu benshi cyane ndetse ko nawe ubwe atabibuka neza.

 

 

Yavuzeko bose hamwe muri rusange amaze kwanduza HIV abantu 273 harimo abanyeshuri bagenzi be ndetse harimo n’abarimu bamwigisha bagera kuri 3. Ibyo uyu mukobwa yavuze ko yabikoze kugira ngo atazapfa wenyine ahubwo azapfane n’abandi bantu benshi.

 

 

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yasozaga amashuri ye yisumbuye Aribwo yaje kwanduzwa n’umuturanyi we ubwo baryamanaga, maze nawe agiye muri kaminuza yiyemeza kwanduza benshi mu buryo bwo kutazapfa wenyine.

 

 

Mu butumwa uyu mukobwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook nibwo yavuze ibyo byose maze ku mpera yandikaho amwe mu mazina y’abantu yagiye yanduza HIV.

 

 

Abakoresha imbugankoranyamaga bakomeje gutangazwa n’uyu mukobwa wakoze ndetse ukomeye gukora igikorwa cyo kwangiza abanti abanduza indwara Kandi abigambiriye cyane ko yavuze ko afite intego yo kwanduza abagera ku 1000 mu myaka ine irimbere.

Ntabwo bikwiye umuntu yigamba ubugira nabi nk’uko byagarutswe n’abasomye ubutumwa bwe.

 

 

 

 

Source: Muranganews

Advertising

Previous Story

Uganda : Pasiteri yafunzwe azira gukeka ko umugore we wari utwite amuca inyuma

Next Story

Ntukemere gukundana n’umusore utagira igitanda ! Umukobwa yagiriye inama bagenzi be afatwa nk’umwirasi

Latest from Uburezi

Go toTop