Friday, March 1
Shadow

Minisitiri w’uburezi yahuye n’umwarimu wamwigishije mu mashuri abanza

Twagirayezu Gaspard  Minisitiri w’Uburezi  mu Rwanda yifatanyije n’abarimu bose ku munsi wabo by’umwihariko umwarimukazi wamwigishije mu mashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu.

 

Uyu munsi ku wa Kane tairki 14 Ukuboza 2023, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wa mwarimu ku nsanganyamatsiko igira iti:”Abarimu Dukeneye mu Burezi Twifuza”.Kuri uyu munsi buri muntu wese aba yifuriza uwamureze umunsi mwiza ababishoboye bakabaha impano.

Ni muri ubwo buryo bwo gushimisha abarezi no kubashimira , Minisitiri w’uburezi yashimiye uwamureze mu mashuri abanza abinyujije ku ifoto bifotoranyije bombi.

 

Uyu mwarimu wagaragaye mu ifoto, yigishije Twagirayezu Gaspard mu mwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza.Mu butumwa yatambukije kuri X yagize ati:”Uyu munsi turizihiza umunsi Mpuzamahanga w’abarimu ! Turashimira cyane abarimu mwese,  [….],Uyu munsi ndibuka Mwarimu Epiphanie wanyigishije mu wa Gatandatu w’amashuri abanza kuri Ecole Primaire de Kabuye”.

Share via
Copy link