Kenya : Ibiciro byo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi byakuruye impaka

30/05/2024 19:08

Nyuma y’aho hasohorewe ibiciro by’igitaramo Israel Mbonyi azakorera muri Kenya.Benshi bavuga ko amafaranga yo kwinjira ari menshi nk’uko byakomeje kuvugwa.

Umunyamakuru wa NTV Frederick Muitiriri yanyomoje abantu bose bagaragaje ko ibiciro biri hejuru yerekana ko umuziki kuwukora ubwabyo bihenze abantu batitaye ku kuba ari umuziki w’indirimbo zaririmbiwe Imana.

Uyu munyamakuru yagaragaje uburyo ibiciro byo muri iki gitaramo “The Africa Worship” kibereye abifite n’abatifite , abivuga ko nyuma yo kwinuba kutari guke mu matwi y’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati:”Umuziki usigaye uhenze, gukora amashusho meza cyane bitwara amafaranga menshi.Korali yose bishobora kuyitwara Miliyoni nyinshi”

Kuri we ngo Israel Mbonyi aramutse aciye amafaranga make, ashobora kubura amafaranga yo gutega , akarara ahantu habi, bikanarangira nta kintu ashyize mu mufuka nyamara yakoze igitaramo cyiza.

Ati:”Umwanya wo mu ndege ku muntu umwe, uhwanye n’amafaranga ibihumbi 25 Ksh uvuye i Kigali.Ngaho noneho nshyiraho Korali yose”.Uyu mugabo we yasabye abantu kumva ko umuziki uhenze cyane ku buryo budakwiriye kwirengagiza ko na Mbonyi akeneye amafaranga.

Benshi mu bakirisitu, bavuga ko abantu bizera Imana bakwiriye kwishyura amafaranga yo kwinjira bataburanye kuko ngo impano ubwayo ikwiriye gushimirwa.Ati:”Mwishyure abahanzi amafaranga bakwiriye kuko nabo batanga amafaranga amafaranga menshi ngo bakore izo ndirimbo. Dukeneye kubashimira kubw’umuziki mwiza”.

Ubusanzwe kwinjira muri iki gitaramo bisaba ari; First Class VVIP : KESH 20,000 angana n’ibihumbi 161,633 RWF,
VVIP: KESH 12,000 angana 96,979 RWF , VIP : KESH 8,000 angana n’ibihumbi 64,653 RWF. ahasanzwe akaba ibihumbi 3Kesh, bingana n’ibihumbi 24,244 RWF.

Mu mashusho mato yashyizwe ku mbuga za Israel Mbonyi yagize ati:”Ndagira ngo mbabwire ngomba kuza muri Kenya muri Uyu mwaka wa 2024 , aho nzaririmba ‘Live’ mu Mujyi wa Nairobi, mu gitaramo cyitwa The Africa Worship Experience kizaba ku wa 10 Ukwakira 2024, ahitwa Ulinzi Sports Complex Langata Road”.

Israel Mbonyi yakomeje avuga ko Kenya Ifite umwanya ukomeye mu mutima we ndetse asobanura ko bagomba gutaramana.Yagaragaje ko Kenya aribo bafana be ba mbere kandi ko gutaramira muri Kenya byahoze ari indoto ze.

Advertising

Previous Story

Kina Music yasinyishije Korali Butera Knowless yakuriyemo

Next Story

“Abasore bo mu Rwanda muri beza rwose” ! Miss Mutesi Jolly

Latest from Imyidagaduro

Go toTop