Umupadiri Gatolika wo muri Florida, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , arshinjwa gukomeretsa umugore bari mu misa nyuma yo kumurumaamuziza ku mutesha umutwe mu gihe cyo guhabwa ukarisitiya.
Uyu mugore nyuma yo kurumwa yabwiye apolisi bo muri St. Cloud ko amakimbirane yatangiye ubwo padiri yangaga kumuha isakaramentu.
Ati: “ ntabwo yampaye ukarisitiya. Sinzi niba batewe n’uko nari nambaye cyangwa ikindi kintu”.
Umutangabuhamya yagize ati: “ yagerageje kuyishyira mu kanwa [ukarisitiya] mu kanwa ke ku gahato hanyuma uyu mugore ayikuramo padiri aramubwira ati: “Oya, ntubikore, maze agerageza kongera kuyimutamika [uyu mugore]. Nibwo padiri yahise agira umujinya [aramuruma].”
Gusa padiri afite inkuru itandukanye ku bybaye.
Yavuze ko uyu mugore yitabiriye misa ya mbere ariko ko asa nk’utazi ibijyanye na ukarisitiya, ariyo mpamvu yayimwimye.
Nk’uko uyu mupadiri abitangaza, ngo guhangana byabaye igihe uyu mugore yagarukaga mu misa ya kabiri hanyuma akitwara nabi mu gihe cyo guhazwa.
Uyu mupadiri yavuze ko yabwiye uyu mugore ati:”Ntabwo nagucira urubanza. Ndakubaza niba wihannye [gusaba penetensiya] nyuma ya Misa [ya mbere]. Niba utabikoze sinshobora kuguhaza. Namurumye, ntabwo mbihakana. Nirwanagaho njye n’isakaramentu.”
Padiri yashimangiye ko ibikorwa bye byari bigamije “kurinda isakaramentu.”