Nyuma yo kuvugako yakoresheje imvugo itari nziza papa Fracis yasabye imbabazi

29/05/2024 19:56

Papa Francis yasabye  imbabazi nyuma y’amakuru avuga ko yakoreshsje imvugo isebanya cyane ku bantu baryamana bahuje igitsina.

Itangazo rya Vatican ryavuze ko Papa atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese  ndetse ko asabye imbabazi abantu “ bakomerekejwe n’amagambo yavuze.”

Mu nama y’abasenyeri bo mu butaliyani, amakuru avuga ko Papa yavuze ko abagabo b’atinganyi badakwiye kwemererwa ubupadiri , yongeraho ko hasanzwe hari umwuka wa frociaggine, ijambo ry’igitaliyani rifite igisobanuro cy’igitutsi nyadagazi.

Iyo nama yabereye mu muhezo, ariko yagarutsweho cyane mu bitangazamakuru.

Iryo tangazo risubiramo amagambo y’Umukuru w’Urwego rw’Ubuyobozi bwa kiliziya Gatolika, Matteo Bruni, agira ati:Papa francis azi inkuru zo mu mu binyamakuru zasohotse mu gihe cya vuba aha gishize zijyanye n’ikiganiro yagiranye naba musenyeri…. Mu muhezo.”

Amagambo yatangajwe ko yavuzwe na Papa , yatangajwe bwa mbere n’urubuga rw’amakuru Dagospia rwo mu butaliyani. Nyuma yahoo gato yemejwe n’ibindi biro ntaramakuru byo mu Butaliyani.

Habayeho kugwa mu kantu kubera iyo mvugo  yatangajwe ko yakoreshsje, by’umwihariko kuko Papa Francis akenshi mu ruhame yagiye avuga mu buryo burimo kubaha abatinganyi.

Bruni yagize ati: “Nk’uko [papa] yabivuze inshuro irenze imwe, muri kiliziya hari umwanya kuri buri wese, nta muntu n’umwe udafite akamaro cyangwa udakenewe , hari umwnya kuri buri wese, uko tumeze.”

Muri iryo tangao rya Vatican , Bruni yanzuye agira ati: “papa nta rimwe yigeze ashaka  kubabaza cyangwa gukoresha imvugo yibasira abatinganyi,ndetse asabye imbabazi kuri buri wese wumvishe ababajwe cyangwa akomerekejwe n’ikoreshwa ry’amagambo yavuze.

Abashaka impinduka bashyigikiye papa bamaze igihe kirekire bavuga ko nubwo nta kintu kinini gifatika cyahindutse ku bijyanye n’uburenganzira bw’abatinganyi muri kiliziya Gatolika, papa francis yahinduye imvugo ijyanye n’imyifatire ya kiliziya kuri abo bantu.

Ubwo yabazwaga ku batinganyi, amaze igihe gito abaye papa, yagarutsweho cyane mitwe y’inkuru ku isi ubwo yasubizaga ati: Ndi nde woguca urubanza?”

Aherutse guteza guhangayika mu bakatolike  bakomeye kuri gakondo y’iri dini, ubwo yavugaga ko abapadiri bashobora guha umugisha abakundana bahuje igitsina  (abatinganyi) mu bihe bimwe na bimwe (aho bishobotse), ndetse yagiye avuga kenshi ko abatinganyi bahawe ikaze muri kiliziya.

Abavuga icyespanyole bashyigikiye papa bavuga ko rimwe na rimwe  akora amakosa mu magambo y’igitaliyani cyo mu buzima busanzwe  (kitari icyo ku rwego rwo hejuru), ndetse bumvikanisha ko atasobanukiwe ikigero cyo guhungabana ashobora kuba yateje, nubwo yakuriye rwose mu rugo ruvuga igitaliyani rwo muri Argentine.

Ariko Marianne Duddy-Burke, umukuru w’umuryango DignityUSA wo muri Amerika uharanira uburenganzira bw’wbwtinganyi bo muri kiliziya G`atolika, yavuze  ko amagambo yatangajwe “arababaje kandi arakomeretsa”, by’umwihariko ku bapadiri b’abatinganyi bakorera “abantu b’imana mu budahemuka kandi neza”.

Yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters Ati:” mu buryo bubabaje, n’iyo byaba byari urwenya , amagambo ya papa ahishura ukubogama kwimbitse kwo kwibasira abatinganyi ndetse n’ivangura ryo mu nzego [byombi] bikiri muri kiliziya yacu.”

Advertising

Previous Story

Album Ayra starr yitegura gushyira hanze ikomeje kuzamo amatiku

Next Story

Ibi ni biba uzamenyeko urukundo rwawe rurangiye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop