Nyuma y’uko Inteko Nkuru ya AEBR mu Rwanda yateranye ku wa 11 Gicurasi 2023 igatora Bishop Ndayambaje Elisaphane nk’umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero mu Rwanda ‘AEBR’, ku munsi wo ku cyumweru tariki 16 Kamena 2024, nibwo yimitswe ku mugaragaro.
Bishop Ndayambaje Elisaphane abaye umuvugizi wa AEBR wa 9 uhereye igihe AEBR yaboneye ubuzima gatozi tariki 29 Gicurasi 1967, akaba agiye kuyobora AEBR muri manda y’imayak 5 aho agiyeho asimbuye Bishop Ndagijimana Emmanuel nawe wari urangije Manda ye.
Nyuma yo kurahirira kuzuzuza neza inshingano yahawe inkoni nk’ikimenyetso cy’ubutwari n’ubushobozi , ashyikirizwa n’Itegeko Nshinga ry’Itorero rya AEBR ririmbo ibyo agomba kubahiriza no gukurikiza no kugenderaho mu buyobozi bwe.
Yahawe ibendera rya AEBER nk’ikirango ariko bamwifuriza kuzaba intumwa nziza n’umuvugizi mwiza haba mu Rwanda no mu Mahanga kugira ngo AEBR izaguke ibe ku ruhando rw’andi matorero n’imiryango y’ivugabutumwa.Bamuhaye kandi na Bibiliya nk’ijambo ry’Imana rizamushoboza muri byose.
Nyuma y’ibyo Bishop yashimiye abamutoye n’abamwimitse ndetse n’Imana yishimiye ko agera ku rwego rwo gukomeza ikivi cyatangijwe n’abamubanjirije.Yagize ati:”Intego yanjye , ni ugukomeza ikivi cy’abamubanjirije.Ati:”Intego yanjye ni ugukomeza ibyagezweho, turinda ubusugire bw’Itorero ryacu, duharanira iterambere ry’u Rwanda n’Ubumwe bw’Abanyarwanda.Nzaharanira iterambere rya AEBR , gukorera mu mucyo no kongera imishinga y’iterambere , duharanira ukwigira kwa AEBR”.
Bishop Ndayambaje Elisaphane wimitswe nk’Umuyobozi Mukuru wa AEBR, yavukiye mu Karere ka Rubavu , mu Murenge wa Busasamana tariki 28 Kanama 1964 akaba afite imyaka 60 y’amavuko.Afite umugore bashyingiranywe mu 1992, bakaba bafitanye abana 4.
Yize amashuri abanza n’ay’isumbuye na Kaminuza , aho mu yisumbuye yize ibijyanye na Siyanse naho Kaminuza akiga ibyerekeye iterambere ry’Icyaro [Rural Development].Naho Kaminuza akiga Ubumenyi Mbonezamubano, mu ishami rijyanye n’Imyororokere y’abantu.
Mu cyiciro cya Masters yise Uburezi n’Ibyerekeranye n’Iyobokamana [Tewolojiya].Ubu akaba afite Doctora muri Tewologiya.
IMIRIMO YAKOZE.
Yabaye umurezi mu gihe cy’imyaka 13 , aho yabaye umurezi ushinzwe amasomo , aba n’Umuyobozi w’Ikigo.Yabaye Umuyobozi w’ishami ry’Iterambere muri AEBR mu gihe cy’imyaka itanu.Yashinzwe gucunga umushinga wa AEBR wo ku rwanya inzara mu gihe cy’imyaka ibiri.Yabaye Umuyobozi w’Intara y’Ivugabutumwa y’Iburazuba muri AEBR mu gihe cy’imyaka 9.
Yabaye Umunyamabanga wa Komite Nyobozi ya AEBR mu gihe cy’imyaka itanu n’Igice.Ubu amaze umwaka ari Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda [AEBR].
Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda , AEBR, ifite amatorero 276 hirya no hino mu Gihugu.Abumbiye hamwe Abakiristu 58,500.