Padiri Uwimana yagize icyo avuga ku buzima bwe nk’umuhanzi

18/05/2024 19:34

Biratangaje kuba ari padiri kandi akaba n’umuhanzi ese birashoboka?

Jean-Francois Uwimana, umaze imyaka igera muri 12 ari padiri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, yakoze ibyo besnhi babona nk’ibidashoboka.

Kuva muri 2015, nibwo yatangiye umuziki utari uwa kiliziya-uyu umenyereweho  kuba atuje azwi nka ‘chant gregorien’ – injyana zitandukanye nka Rap, reggae, umuziki gakondo wa Kinyarwanda, n’izindi njyana ariko akenshi yibanda kunjyana imujemo.

Yagize ati: “Rap niyo bahise banyitirira, ariko mfite rap – niba iri zinahe? – eshatu ariko iziri kuri You Tube ni ebyiri.

“Ariko njyewe iyo nkora byose, bitewe nikinjemo. Ntabwo ndi ‘fixe ‘ ahantu hamwe, na ‘traditionnelles’ (gakondo)ndazikora, mfite indirimbo yitwa kana k’Iwacu.”

Uyu mu padiri kandi afite n’umukandara w’umukara muri karate, avuga ko bamwe mu bahanzi yafatiyeho urugero mu muziki we nka Rick Ross na Garou.

Yagiye mu budage muri 2019 gukora igitaramo yari yatumiwemo, aho abari bamutumiye avuga ko banamufashije kuhakomereza amasomo yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, cyangwa PhD.

Ari naho yabaye akorera n’ubutumwa bwa gisaserdoti, muri Diyosezi ya Erfurt( Soma Eyafot), rwagati mu budage.

Uyu mu padiri uri mu kigero cy’imyaka 30, avuga ko igitekerezo cyo kwinjira muri uyu muziki cyaje ubwo yari amaze nk’imyaka ibiri ari Padiri.

Ati: “ Najyaga mu misa …. hanyuma nasohoka nkaganira n’abana babaga bafitevamatsiko – kubona umuntu ufite imyaka makumyabiri ningahe gusa yabaye Padiri, no mumaso ngaragara nkaho ndi muto cyane…

“Ariko naganiriza abana, ntangira kubona ko nyuma ya misa batajya bakomeza kuririmba indirimbo zo muri kiliiziya” , ahubwo avuga ko baririmbaga izindi  ndirimbo bihimbiye zijyanye no kunywa itabi.

Mu kiganiro yagiraye nabo bana – avuga ko banakinaga umupira wamaguru nderse na karate –  bamubwiye ko izo ndirimbo zo mu kiliziya zibasinziriza, bamubwirako uwabaha “akantu [akaririmbo] gashyushye” bajya banaziririmba hanze ya kiliziya.

Nyuma musenyeri yaje kumusaba ko nk’umunyamuziki, yakora indirimbo nk’izo , kuko ngo urundi rubyiruko rusigaye rukunda kujya muyandi madini rukurikiyemo imiziki ishyushye.

“ubwo mpuje ibyo ibyo bitekerezo byombi, nzakugaruka kuri paruwasi[ya muhororo aho yatangiriye nka Padiri], ndaua nti ‘ ariko ubundi, reka nkwereke…. Nibwo nahise nkora indirimbo ya mbere yiwa Gusenga ,” amashusho yayo ayafata ageze muri paruwasi ya Mubuga.

Padiri uwimana avuga ko nta mpungenge ajya agira z’uko hari abakiristu bamwe  bakomeye ku bya kera bazi ko padiri ari umuntu utuje cyane bashobora kugendera ku buryo bw’imibyinire  n’imiririmbire ye ntibahe agaciro n’inyigisho ze zo mu misa.

Aseka, ati: “ Oya, njyewe n’iyo niisa aiko nawo mbishyiramo umugaga cyane.

“Mfite ‘style’ [uburyo] yanjye, mvuga nyine nkuko meze…. Abakiristu nyine, umuntu utanzi ashobora kwikanga .. abantu batanzi ntabwo bashobora gupfa kwemera ko ndi Padiri [ iyo] ntaabaye imyenda ya ‘abapadiri.

“kandi na ‘visage’ [ mu maso] yanjye, sindi mukuru cyane…. Imisatsi.. ushobora kugira ngo ni umuntu w’umusitari [star] usanzwe uri aho ngaho.”

Naho ku kuba muri za videwo zimwe zagaragaramo ibyinana n’inkumbi, avuga ko bigarukira mu ndirimbo.

Ati: “ Abantu benshi iyo bambonye barikanga.

“Nanjye hari igihe nyine mbanza  kubitekerezaho neza, ariko izo [ndirimbo] muri ‘Camera,’ n’abantu ntanubwo mbanziranye nabo cyane.

Advertising

Previous Story

U Bufaransa:Umuntu witwaje intwaro yarashwe agerageza gutwika urusengero

Next Story

Ese kuryama nta myenda umuntu yambaye bifasha iki umubiri we?

Latest from Iyobokamana

Go toTop