Afurika y’Epfo: Idini rya Satani ryari rimaze igihe rikora ryafunze imiryango burundu

19/05/2024 15:35

Idini rya Satani ryari rimaze igihe rikorera muri Afurika y’Epfo ryafunzwe rihanagurwa mu bitabo by’amadini muri iki gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ibi byatangajwe n’umwe mu bagize uruhare mu ishingwa ry’iri dini rya Satani ( SASC ) witwa Riaan Swiegielaah , wagaragaje ko nawe yamaze kwegura ku mwanya we nka ‘Reverend’ waryo kuva muri 2022.

Uyu mugabo Riaan Zwiegielaah, ahamya ko yarivuyemo nyuma yo kwerekwa urukundo n’abakirisitu batandukanye ndetse ngo bafashe umwanzuro wo gufunga iri dini nyuma y’aho uwarishinze wari umugabo waryo mukuru witwa Markus Jooste apfiriye yirashe.

Nk’uko bitangazwa na The South African, hari benshi mu bamazina akomeye muri Afurika y’Epfo bari bagize uruhare mu ishingwa ry’iri Dini.Ati:”Benshi mu bari bagize iri Dini ( Members ) ni abayobozi bakomeye ba ma Kompanyi menshi hano muri iki gihugu , abandi ni abanyamakuru n’abahanzi” Yahamije ko atari mu mwanya wo kugira abo avuga cyangwa ngo yerekane impamvu nyamukuru yatumye basenya iri dini.

Umuyobozi Mukuru w’iri Torero Markus Jooste yapfuye yirashe.Uyu Riaan wasigaye ari Umuyobozi waryo yavuze ko muri Afurika y’Epfo bari bafite abayoboke bagera ku bihumbi 12 , yemeza ko muri Afurika y’Epfo hose hariyo abasenga Satani barenga ibihumbi 50.

Jooste wari Umuyobozi Mukuru akaba ari nawe warishinze, yari yaraguze inzu mu Mujyi wa Century City muri Afurika y’Epfo arinaho bateraniraga cyakora ngo muri COVID -19 bateraniraga Online.

Uyu Riaan na mugenzi we Norton bigeze gukora ikiganiro gitambuka mu buryo bwa Live kuri Konti yabo ya Facebook aho bagaragaje ko nta wundi muryango w’abasenga Satani bashamikiyeho avuga ko bo ari bonyine nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyitwa “Timeslive” cyo muri Afurika y’Epfo.

Bagize bati:”Twebwe nta rindi dini runaka rya Satani dufashamikiyeho. Twe turi we ubwacu”.

Imana nya mbese

Advertising

Previous Story

DRC: Mu bafashwe harimo Abanyamerika nyuma yo kwicwa kwa Malanga Christian wari uyoboye igitero

Next Story

Ubushakashatsi: Intanga z’umugabo wapfuye zishobora gukoreshwa akaba yatera inda ?

Latest from Iyobokamana

Go toTop