Friday, June 21Kwamamaza : 0783450859
Shadow

Amatora 2024

FPR Inkotanyi yahamije ko abahanzi aribo bibwirije gukora indirimbo zamamaza Umukandida wayo

FPR Inkotanyi yahamije ko abahanzi aribo bibwirije gukora indirimbo zamamaza Umukandida wayo

Amatora 2024, Inkuru Nyamukuru
Mu kiganiro n’itangazamakuru , Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi , Wellars Gasamagera yahamije ko abahanzi bakoze indirimbo z’Amatora zigera ku 150 , babyibwirije ndetse ko ari ibishoboka babashimira.Yasabye gukomeza gushyiramo imbaraga kuko ngo zifasha mu kwegera abaturage. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 21 Kamena mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku myiteguro y’Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024. Kuva Perezida Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yatanga Kandidatire ye nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida ndetse ikemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , NEC, benshi mu bahanzi batangiye gukora indirimbo zitaka ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho bibanda cyane ku...
#AMATORA24: Abasiramu basabwe ikintu gikomeye mu Matora agiye kuba

#AMATORA24: Abasiramu basabwe ikintu gikomeye mu Matora agiye kuba

Amatora 2024, Iyobokamana
Kuri iki cyumweru ubwo Abasiramu bose bahuriraga kuri Pele Stadium iherereye i Nyamirambo mu guhango wo kwizihiza Eid Al-Adha , bizwi nk'Amasengesho mutagatifu , Abasilamu bose basabwe gukomeza gusengera ubumwe, amahoro ndetse n'iterambere rirambye. Abasiramu bakora uyu mugenzi bawukuye kuri Aburahamu wemeye gutamba umwana we Isaka ariko Imana ikamumanurira igitambo gikwiriye aricyo umwana w'intama. Mufti w'u Rwanda, Mussa Sindayigaya yasabye Abanyarwanda by'umwihariko abasengera mu Idini rya Islam gukomeza gukorera neza Igihugu cyabo , basengera amatora agiye kuza kugira ngo azabe mu mahoro n'umutuzo. Yagize ati:"Twese tugomba kugira uruhare mu Matora kugira ngo azagende neza , twitorera abafitiye Igihugu n'Abanyarwanda akamaro muri rusange.Turasaba Abasiramu n'Abasiramukazi guko...
#AMATORA24: Bruce Melodie na Bwiza bakoranye indirimbo irata ibigwi bya Perezida Kagame

#AMATORA24: Bruce Melodie na Bwiza bakoranye indirimbo irata ibigwi bya Perezida Kagame

Amatora 2024, Imyidagaduro
Bwiza yashyize hanze amashusho y'indirimbo yakoranye na Bruce Melodie bakayita Ogera.Ni indirimbo isohotse mu gihe Abanyarwanda bari mu Rwanda n'abari hanze yarwo bitegura amatora azaba muri Nyakanga. Bwiza na Bruce Melodie basohoye Ogera nyuma y'aho NEC ( Komisiyo y'Igihugu y'Amatora) itangarije H.E Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi nk'umukandida mu Matora y'Umukuru w'Igihugu yahujwe n'Amatora y'Abadepite hamwe na Frank Habineza wa Democratic Green Party Of Rwanda na Mpayimana Phillipe nk'Umukandida wigenga. Bwiza avuga ko iyi ndirimbo yakomotse ku gitekerezo cye gusa ngo akaza gusabwa kuyikorana na Bruce Melodie. Bwiza ni umuhanzikazi ugezweho haba hano mu Rwanda no hanze y'u Rwanda.Yazamutse mu buryo butunguranye ariko bwihuse cyane kuko nyuma yo gufatwa na KIKAC music , ya...
Dr Frank Habineza yishimiye kujya ku rutonde rw’agateganyo nk’umukandida ku mwanya wa Perezida

Dr Frank Habineza yishimiye kujya ku rutonde rw’agateganyo nk’umukandida ku mwanya wa Perezida

Amatora 2024, Inkuru Nyamukuru
Perezida wa Democratic Green Part of Rwanda , Frank Habineza akomeje kugaragaza ko yishimiye kuba ku rutonde rw'agateganyo nk'umukandida ku mwanya wa Perezida rwasohowe ku munsi w'ejo tariki 06 Kamena 2024. Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Frank Habineza yagize ati:"Nishimiye cyane ko Komisiyo y'Igihugu y'Amatora 'National Electoral Commission of Rwanda' yemeje Kandidature yanjye.Ndi mu bakandida 3 bashyizwe ku rutonde rw'agateganyo rwasohowe ejo". Ubusanzwe Frank Habineza yari asanzwe mu Nteko gusa kuri ubu ntabwo aziyamamariza uwo mwanya kuko buri mu kandida yahisemo hamwe. Uretse Dr Frank Habineza, abandi bakandida bemejwe by'agateganyo harimo ; Mpayimana Phillipe na Perezida Paul Kagame. Biteganyijwe ko amatora nyiri zina azaba ku wa 15 Kamena 2024. https://x.com/Drfrankha...
Komisiyo y’Igihugu y’amatora yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yashyize hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida

Amatora 2024, Inkuru Nyamukuru
Ku isaha ya 18H00' z'umugora wo kuri uyu wa 06 Kamena 2024, Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yashyize hanze Urutonde rw'agateganyo rw'abakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu no ku mwanya w'abadepite. Mu bakandida 9 batanze kandidature, 3 nibo baujuje ibisabwa n'amategeko aribo; H. E Paul Kagame, watanzwe na FPR Inkotanyi , Frank Habineza wa Democratic Green Party na Philippe Mpayimana nk'Umukandida wingenda.Abakandida bari batanzwe n'imitwe ya Politike ni 2, naho abakandida bigenda bari 7 muribo bakaba bafashe umwe. Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'amatora Oda Gasinzigwa yagize ati:"Uburyo Abanyarwanda bitabiriye gutanga Kandidature biragaragaza intambwe nziza ya Demokarasi u Rwanda rukomeje gutera.Kubera ko abenshi muri aba bakandida bakiri bato , bitwereka ko n'Abanyarwanda bagiye gut...
Riderman yaba agiye kwiyamamaza ?

Riderman yaba agiye kwiyamamaza ?

Amatora 2024, Imyidagaduro
Umuhanzi Riderman aherutse guca amarenga yo gutanga Kandidature ye ndetse avuga ko yamaze kubona imikono 300.Uyu muhanzi yikirijwe n'abatari bake , nawe yibaza niba byakunda ko Aba-Rasta bahagararirwa mu Nteko. Kuri RiderMan ngo igihe kirageze ngo mu Nteko Ishingamategeko mu Rwanda yajyemo ushobora kuvuganira abahanzi cyagwa ubuhanzi muri rusange nyuma y'aho buhawe ijambo muri Minisiteri y'Urubyuruko hakongerwamo ubuhanzi "Minisiteri y'Urubyuruko n'Ubuhanzi". Mu butumwa bwa Riderman yagaragaje ko yatangiye kwiyamamaza ndetse ko icyo gikorwa akigeze kure kuko ngo amaze kubona imikono 300.Ati:"Ibisumizi, ndabura imikono 300 gusa mbashe kwiyamamariza kuba Depite.Ese mwamfasha kuyuzuza ?". Yakomeje avuga ko ibyo yavuze yabyanditse asa n'uwiganirira. Riderman ni umuhanzi ukunzwe n'urub...
Umwarimukazi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye

Umwarimukazi yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye

Amatora 2024, Inkuru Nyamukuru
Umwarimu usanzwe wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butete ruherereye mu Karere ka Burera, Nyiramahirwe Jeanne d’Arc, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye ku mwanya w’Abadepite mu cyiciro cy’Abagore. Nyuma yo gutanga kandidatire ye yagaragaje ko yiteguye kwegukana umwanya mu badepite 24 b’abagore, kandi ko afite icyizere cy’uko azabasha kuzuza inshingano kuko yabaye mu myanya itandukanye y’inzego z’ibanze. Yagize ati “Hano mpagejejwe no gutanga kandidatire yanjye ku mwanya wo guhagararira abagore. Icyabinteye ni uko nahoze mu nzego z’ibanze mpagarariye urubyiruko biba ngombwa ko ibitekerezo twagize icyo gihe nk’urubyiruko dukwiye kubishyigikira bigakomeza bikazamuka bigafasha abantu bakuru.” Yakomeje agaragaza ko ibyo byatumye ifuza gutanga kandidatire ku mwanya...
Frank Habineza yongeye gushimangira icyizere afite cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu

Frank Habineza yongeye gushimangira icyizere afite cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu

Amatora 2024, Inkuru Nyamukuru
Dr Frank Habineza Perezida w'Ishyaka rya 'Democratic Green Party Of Rwanda', [ Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije ], yongeye kugaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda amatora y'Umukuru w'Igihugu azaba muri Nyakanga uyu mwaka. Dr Frank Habineza si ubwa mbere azaba agiye guhatana mu Matora y'Umukuru w'Igihugu kuko muri 2017 yatsinzwe ku manota 0.48% . Dr Frank Habineza yemeje ko kuri ubu icyizere ari cyose kuko ngo mu Matora yabanje aribwo Ishyaka ryari riri kwiyubaka kuko ngo bari bamaze imyaka 4 bemewe n'amategeko nk'Ishyaka.Ati:"Nibyo koko ubushize mu matora y'Umukuru w'Igihugu ntabwo twabonye amajwi ahagije, ariko twibuke ko twari ishyaka rimwe mu gihugu rihanganye n'andi mashyaka icyenda. "Ntabwo yari Umukandida wa FPR gusa ahubwo yari umukandida w'andi mashyaka yose ...
H.E Paul Kagame yatanze igisubizo gikomeye ubwo yabazwaga niba ariwe mukandida wujuje ibikenewe mu matora y’Umukuru w’Igihugu

H.E Paul Kagame yatanze igisubizo gikomeye ubwo yabazwaga niba ariwe mukandida wujuje ibikenewe mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Amatora 2024, Inkuru Nyamukuru
Perezida w’u Rwanda , H.E Paul Kagame  yagaragaje ko mu gihe cy’amatora , abaturage aribo bemeza niba Umukandida ari we wujuje ibikenewe ku cyo bamutorera bityo ko nawe bazabigaragaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.H.E Paul Kagame yabitangarije mu kiganiro yatangiye i Dubai kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024 mu Ihuriro ry’abagize za Guverinoma ku Isi rizwi nka ‘World Government Summit’.     Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa CNN , Eleni Giokos cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana n’imiyoborere  y’u Rwanda , amasomo rwakuye mu amateka ashaririye rwanyuzemo  ndetse n’Icyo Umukuru w’u Rwanda abona Isi ikwiriye ku rwigiraho.Ubwo iki kiganiro cyageraga k’umusozo wacyo , Umunyamakuru Eleni Giokos yagarutse ku bi...