Yasezeye Ku Bupadiri Ashyingirwana n'uwahoze ari umubikira
Iyobokamana

Yasezeye Ku Bupadiri Ashyingirwana n'uwahoze ari umubikira

Sammyart User2026 Ugushyingo 25 min gusoma
Yasezeye Ku Bupadiri Ashyingirwana n'uwahoze ari umubikira
Sanga:
writer.umunsi.com

Martin Luther ni umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu guhindura amateka y'ubukirisitu ku isi,Yabaye umupadiri wa Kiliziya Gatolika I Roma, ariko aza kuyivamo nyuma yo kutumvikana ku nyigisho n'imikorere yayo, ashinga umuryango mushya w'ubukirisitu uzwi nka Porotesitanti (Protestant) Bisobanuye Ubuhakanyi. Igitangaje kurushaho ni uko yaje gushakana n'umugore wahoze ari umubikira, babyarana abana batandatu nubwo babiri muri bo bitabye Imana Bakiri Bato.

Martin Luther yavukiye i Eisleben mu Budage, ku wa 10 Ugushyingo 1483. Yize ibijyanye n'amategeko mbere yo kwinjira mu muryango w'aba Augustinian Order mu 1505.Mu mwaka wa 1507, yahawe ubupadiri muri Kiliziya Gatolika, nyuma aza kuba umwarimu wigishaga iby'iyobokamana muri Kaminuza ya Wittenberg.

Icyakora, uko yagendaga yiga Bibiliya n'inyigisho z'ubukirisitu, ni ko yagendaga agaragaza kutemeranya n'imwe mu migenzereze ya Kiliziya Gatolika y'icyo gihe.Byavuyemo Zimwe mu mpamvu zatumye ahangana na Kiliziya Gatolika

Martin Luther

Martin Luther 

Mu mwaka wa 1517, Luther yamamaye cyane kubera inyandiko 95 zizwi nka The Ninety-Five Theses, zagaragazaga ibyo yanengaga mu mikorere ya Kiliziya Gatolika, cyane cyane uburyo bamwe mu bayobozi bayo bashishikarizaga abantu gutanga amafaranga kugira ngo bababarirwe ibyaha byabo (indulgences), byafatwaga nk'uburyo bwo kugabanyirizwa ibihano by'ibyaha.Luther we yasabaga ko ibyo bikorwa bisuzumwa hakurikijwe inyigisho za Bibiliya.

Kutumvikana kwe n'ubuyobozi bwa Kiliziya byakomeje gukura, kugeza ubwo mu 1521 Papa Leo wa X yamuciye muri Kiliziya Gatolika.Ibyo byabaye imwe mu ntandaro z'ivuka ry'ivugurura ry'ubukirisitu rizwi nka Protestant Reformation, ryatumye havuka amatorero mashya atandukanye n'Itorero Gatolika, arimo n'Itorero rya Lutheran.

Kimwe mu bintu byagarutsweho cyane mu mateka ya Martin Luther ni icyemezo yafashe cyo gushaka umugore, kandi yari yarahoze ari umupadiri wa Kiliziya Gatolika.

Ku wa 13 Kamena 1525, yashakanye na Katharina von Bora, umugore na we wari warigeze kuba umubikira mu muryango w'ababikira b'Abacisterisiyani (Cistercian Order).Katharina yavukiye mu Budage ahagana mu 1499. Yinjiye mu buzima bw'ababikira akiri muto, ariko mu 1523 ahunga ikigo cy'ababikira ari kumwe n'abandi babikira 11, nyuma aza kugera i Wittenberg, aho yigeze kuba nyuma yo kuva mu buzima bw'ikigo cy'abihaye Imana.

Nyuma yo guhura na Martin Luther, bombi bahisemo kubana nk'umugabo n'umugore.Uwo mubano wari udasanzwe muri icyo gihe, kuko bombi bari barahoze mu buzima bw'abihaye Imana, aho ubuzima bwo gushaka no gushinga urugo bitari mu mahame y'iyo miryango y'idini.

Nyuma yo gushakana, Martin Luther na Katharina von Bora bashinze urugo, babyarana abana batandatu, barimo abahungu batatu n'abakobwa batatu.Gusa babiri muri bo bitabye Imana Bakiri Bato,Abana Nabo ni aba bakurikira:

1. Johannes Luther, wavutse mu 1526.

2. Elisabeth Luther, wavutse mu 1527.

3. Magdalena Luther, wavutse mu 1529.

4. Martin Luther Jr., wavutse mu 1531.

5. Paul Luther, wavutse mu 1533.

6. Margarete Luther, wavutse mu 1534.

Elisabeth na Magdalena,Nibo bitabye Imana bakiri bato Naho Katharina yagize uruhare rukomeye mu micungire y'urugo rwabo, harimo gucunga umutungo, ubuhinzi n'ibindi bikorwa byafashaga umuryango kwibeshaho.

Martin Luther yapfuye ku wa 18 Gashyantare 1546, afite imyaka 62, avukira kandi agwa mu Budage.Uyu mugabo ashimangirwa mu mateka nk'umwe mu batangije impinduka zikomeye mu bukirisitu bw'i Burayi. Inyigisho ze zagize uruhare mu gukura kw'amatorero ya Porotesitanti, cyane cyane Lutheranism, ndetse zigira ingaruka ku miterere y'andi matorero yaje kubaho nyuma y'ivugurura ry'ubukirisitu.

Urugo rwe na Katharina von Bora na rwo rwabaye urugero rukomeye mu mateka y'abayobozi b'amatorero ya Porotesitanti bashakanye bakagira imiryango ikomeye.

Martin Luther Statut

Martin Luther Statut 

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze  mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video
Iyobokamana

‎Inyenyeri z'ijuru basabye abantu kwirata Yesu binyuze mu ndirimbo nshya bashyize hanze - Video

‎Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku gitekerezo cy’uko ibintu abantu benshi bishimira kandi biratana muri iyi si bidahoraho.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 25
2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli
Iyobokamana

2026 Umwaka Udasanzwe mu Myiteguro ya Noheli

Mu gihe Isi yitegura kwizihiza Noheli ya 2026, imijyi ikomeye irimo New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, London mu Bwongereza, Strasbourg mu Bufaransa na Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iri mu hategerejwe imihango yakataraboneka irimo kumurika amatara y’amabara, Kubaka ibirugu, ibirori byihariye by’iminsi mikuru n’imyidagaduro ikurura ba mukerarugendo.

Sammyart User2026 Ukwakira 25
Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki
Iyobokamana

Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavuze ko urugendo rwe rw’imyaka isaga 20 mu muziki rwamuhuje n’ibyishimo, imbogamizi n’ibihe byamuciye intege, ariko byose bikamwigisha gushima Imana no gukomeza umurimo w’ubuhanzi. Ni ubutumwa azashingiraho mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 40 amaze avutse n’imyaka irenga 20 amaze mu muziki.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 21
Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire
Iyobokamana

Perezida w'u Burundi yasengeye Papa Leo ngo akire

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yakiranye agahinda amakuru y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yajyanywe mu bitaro kubagwa nyuma yo gusanganwa kanseri y’igihaha.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 14
Umubikira Sr. Gina King  yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza
Iyobokamana

Umubikira Sr. Gina King yanyomoje abavuga ko abakobwa babi gusa ari bo bakwiye kwiha Imana agaragaza ko Imana ikwiye ibyiza

Umubikira witwa Gina King yasubije abantu bavuga ko abagore beza bagomba gushaka abagabo, mu gihe abagore batagaragara neza cyangwa ababa barahuye n’ibikomere by’urukundo ari bo bakwiye guhitamo ubuzima bwo kwiha Imana.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23
Kamikazi  Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu
Iyobokamana

Kamikazi Dorcas yibukije ko guhura n’ibibazo bitavuze ko Imana yataye umuntu

Kamikazi Dorcas, umuririmbyi wo mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yibukije abantu banyura mu bihe bikomeye ko kugeragezwa bitavuze ko Imana yabatereranye, abasaba gukomeza kugira ukwizera.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 23

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize