Yaretse akazi ka Microsoft kamuhembaga 280,000,000 RWF nyuma yisanga mu bukene bukakaye
Ikoranabuhanga

Yaretse akazi ka Microsoft kamuhembaga 280,000,000 RWF nyuma yisanga mu bukene bukakaye

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 233 min gusoma
Yaretse akazi ka Microsoft kamuhembaga 280,000,000 RWF nyuma yisanga mu bukene bukakaye
Sanga:
writer.umunsi.com
Umunya Canada David Chong w’imyaka 38 utuye i Toronto, yavuze uko yaretse akazi ke kamuhembaga Yaretse akazi ka Microsoft kamuhembaga agera 280,000,000 RWF nyuma yisanga mu bukene bukakaye ku mwaka muri Microsoft, akimukira muri Canada, nyuma ibintu bye hafi ya byose bikibwa mu buryo butunguranye. Mu nkuru dukesha Business Insider, Chong wari ufite umwanya wa senior software engineer muri Microsoft, yasezeye akazi muri Nzeri 2025 agamije gutangira umushinga we w’ikoranabuhanga rishingiye kuri AI. Icyakora, ibyumweru bike nyuma yo kwegura, imodoka yari itwaye ibikoresho bye ubwo yimukaga mu ijoro ivuye i New York ijya Toronto, yaribwe ndetse ibye byose byari birimo biburirwa irengero. Nubwo yahuye n’izo mbogamizi, Chong yavuze ko aticuza icyemezo cyo kuva muri Microsoft, ashimangira ko yari amaze imyaka myinshi atabona uko azamuka mu ntera, kandi akumva atacyunguka ubumenyi bushya buhagije. Yavuze ko mu kigo kinini nka Microsoft, kuzamurwa mu ntera ari ibintu bigoye cyane bidapfa gushoborwa na buri wese. Kuri ubu, Chong arimo guteza imbere umushinga we wa AI witwa Falco, nubwo utaratangira gukorera abakiriya. Avuga ko yiyemeje guha uyu mushinga imyaka itatu, kandi naramuka ananiwe azasubira gushaka akazi. Atanga inama ku bandi batekereza gufata ibyemezo bikomeye mu mwuga, Chong yagize ati: “Tekereza uko uzaba umeze mu myaka itanu cyangwa icumi iri imbere, wibaze niba uzicuza utaragerageje. Akenshi abantu bakuze bicuzaho amahirwe batigeze bafata kurusha ayo bafashe ntibitsinde.” Yasoje avuga ko n’iyo umushinga we utageraho, atazicuza kuba yararetse Microsoft agashyira imbaraga ze zose mu kwikorera, kuko abona ko ari icyemezo “we w’ejo hazaza atazigera yicuza”.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’
Ikoranabuhanga

Apps 3 ukwiriye guhita usiba niba Telefone yawe ikomeza ku kubwira ngo ‘Full Storage’

Abakoresha telefoni za iPhone na Android bose bazi ukuntu bibabaza kubona ubutumwa buburira buza buri gihe bukubwira ngo ‘ububiko bwa telefoni bugiye kuzura cyangwa se bwuzuye cyane cyane iyo utazi icyo wasiba.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026
Ikoranabuhanga

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

Uwase Muyango ahagarariye u Rwanda muri AFRIMMA 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 14
Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu
Ikoranabuhanga

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

Batanze Elon Musk ! Ubushinwa bwashyize hanze 'Brain Chip' igereranywa na Yesu

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kamena 8
Elon Musk yavuze ko amafaranga agenerwa abantu mu zabukuru ashobora kuzatakaza agaciro mu bihe biri imbere bya AI

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 21
Umuyobozi ukomeye muri OpenAI yeguye nyuma y’impungenge ku masezerano y’ikigo akorera n’igisirikare cya Amerika

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 10
Ikigo cya OpenAI cyashyize ahagaragara uburyo bushya buha umuntu uburenganzira bwose bwo kubona ibisubizo akeneye

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize