Umwarimu w’imibare muri texas yapfiriye mu bitaro ari gukosora amanota y’abanyeshuri
Izindi nkuru

Umwarimu w’imibare muri texas yapfiriye mu bitaro ari gukosora amanota y’abanyeshuri

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 94 min gusoma
Umwarimu w’imibare muri texas yapfiriye mu bitaro ari gukosora amanota y’abanyeshuri
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu kwezi kw’Ukuboza muri 2020, Mu mujyi wa Del Rio, muri Texas, umwarimu w’imibare Alejandro Navarro yagaragaje urwego rwo kwitanga rudasanzwe ku buryo byakoze ku mitima y’ibihumbi by’abantu ku Isi hose. Ni iigihe yari ari mu bibazo bikomeye by’uburwayi, ariko agashyira imbere abanyeshuri be mu byihutirwa agomba gukora ku mwuka we wanyuma. Uko kwitanga kwahindutse ubuhamya bukomeye bw’uburyo abarezi bitangira akazi bakora buri munsi.

Sanddra A. Venegas, umukobwa we, yasangije abantu ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima ku rubuga rwa Facebook bugaragaza amasaha ya nyuma ya se mbere y’uko yitaba Imana. Yaragize ati “papa yari amaze igihe afite ibibazo by’umutima,” yakomeje avuga kandi ko uburwayi bwe bwari bwarushijeho gukomera mu cyumweru cyabanjirije Noheli, bituma ajyanwa mu bitaro bivurirwamo indembe.

Muri ibyo bihe bitari byoroshye, umutima wa Alejandro wakoraga ku kigero cya 20% gusa kandi n’impyiko ze zari zarangiritse bikabije. Nubwo yari mu bibazo bikomeye, Sanddra yibuka ko se yari afite impungenge imwe gusa ariyo amanota y’abanyeshuri be. Yasobanuye ko ubwo yajyaga mu bitaro yajyanye mudasobwa ye n’umugozi wayo wo kuyishyiramo umuriro kugira ngo akomeze gukosora amanota y’abanyeshuri mu cyumba yarari kuvurirwamo cy’indembe.

Ifoto yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Alejandro aryamye ku gitanda cy’ibitaro, mudasobwa iri ku mavi ye, akikijwe n’ibikoresho by’ubuvuzi n’abamwitaho. Umukobwa we Sanddra ni we wafashe iyo foto, anasobanura ukuntu byari biteye ubwoba. Yaragize ati “Abaganga barimo gukora ibizamini, bamubwiraga ko agomba gufata icyemezo ku byakorwa mu gihe umutima we wahagarara… yarabasubizaga hanyuma agasubira gukosora amanota.

” Agaruka ku kwitanga kudasanzwe kwa se, Sanddra yaranditse ati: “Abarezi bakora amasaha menshi y’inyongera abantu benshi batabona. No mu gihe cy’icyorezo, no mu gihe cy’uburwayi bukomeye, abarezi bahora batekereza ku nshingano zabo. ” ariko Ku bw’amahirwe macve, Alejandro Navarro yitabye Imana ku munsi wakurikiyeho.

Raporo zagaragaje ko urupfu rwe rwatewe n’ibibazo by’ubuzima bitajyanye na COVID-19, bikarangiza inkuru ibabaje y’ukwitanga gukomeye. Iyi nkuru yakoze ku mitima y’abantu ku Isi hose. Ikinyamakuru The Times of India cyagaragaje uburyo imbaraga za nyuma za Alejandro zo gukorera ku gitanda cy’ibitaro n’ari mu burwayi byakoze ku bantu benshi.

Cyanditse kiti “amasaha ya nyuma ateye agahinda y’umwarimu wo muri Texas Alejandro Navarro yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ikora ku mitima y’ibihumbi n’ibihumbi by’abantu. ” Na none, Upworthy yasohoye inkuru igaragaza ko iyi nkuru irimo kwitangwa kwinshi ariko ikanatanga umuburo, igaragaza ibibazo bijyanye n’uko akazi n’ubuzima bwite by’abarezi bigenzurwa. Yaragize iti: “Umunsi umwe mbere yo gupfa, yafashe icyemezo cyo kurangiza inshingano ze z’ubwarimu ari ku gitanda cy’ibitaro.

” Ubuzima bwa Alejandro Navarro, abusozanya igikorwa cy’ubutwari, ni urwibutso rukomeye rw’ubutwari butuje buboneka mu mashuri buri munsi ndetse bikanagaragaza ubwitange bw’abarimu n’uburyo ibyo bakora birenga akazi ahubwo bigahinduka nk’umuco. Inkuru ye igaragaza akazi katoroshye abarezi bahura nako mu ibanga,rimwe na rimwe bigatwara igiciro cyihariye kinababaje. Nk’uko umukobwa we yabigiriyemo inama abantu yaragize ati“nimufashe abarezi gushyiraho imipaka; mubibutse ko nubwo amanota ari ingenzi, ibihe byiza n’abo bakunda bishobora kuba ingenzi kurushaho.

Abarezi nka Navarro ntibigisha imibare gusa, ahubwo usanga bigisha impuhwe, inshingano, n’igisobanuro cya nyacyo cy’ukwitanga. Umurage we uzahora ugaragara mu buzima bwa buri munyeshuri yakoreyeho, no muri buri mwarimu wibona yisanga mu cyemezo nkicye cya nyuma cyakoze ku mitima ya benshi. [caption id="attachment_45346" align="alignnone" width="862"] ubutumwasandra yacishije kuri facebook ise amaze gupfa[/caption]

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize