Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 47 min gusoma
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Sanga:
writer.umunsi.com

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

Mu mafoto 10 ari mu yatoranyijwe mu irushanwa rya Nikon Comedy Wildlife Awards 2026, harimo idubu isa n’iri gukora imyitozo ngororamubiri, igihunyira gisa n’aho kirakaye, inkende isa n’itanga ikimenyetso gitangaje ndetse n’izindi nyamaswa zafashwe mu buryo butunguranye.

1. Idubu isa n’iri gukora siporo : Scott Suriano yafashe ifoto y’idubu y’ingore yo mu bwoko bwa brown bear hafi y’ikiyaga cya Lake Clark muri Alaska, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2. Inkima yafashwe “amaze kurya ihaze”

Udo Harms yafashe ifoto y’inkima itukura (red squirrel) yo mu Budage iri kurya ibiryo. Iyo nkima yari ifite igice kinini cyane cy’amafunguro yayo mu kanwa, ariko ikomezakurya, mu gihe umubiri wayo wari umeze nk’uwafashwe mu buryo bwo kwamamaza ibintu runaka.

3. Kagoma imanuka ku rubura rwo mu mazi: Umufotozi Tapani Linnanmäki yafashe kagoma y’umurizo w’umweru (white-tailed eagle) iri kumanuka ku rubura ruri ku mazi ku nkombe zo mu burengerazuba bwa Finland.

Uyu mufotozi amaze imyaka afotora izo nyoni muri ako gace. Avuga ko akeka ko iyi nyoni ishobora kuba ari na yo yatsindiye amajwi menshi y’abaturage mu irushanwa ryo muri 2024, nubwo atabihamya.

4. Ikinyenzi gisa n’iki kuruhukira ku kibabi: Diego Perez yafashe ifoto y’inyenzi yo mu bwoko bwa praying mantis isa n’aho iri kurambarara ku kibabi, nk’umuntu uri kwiyotera akazuba.

Ariko uko iyo foto isa biratangaje cyane ndetse ntiwatekereza ko koko ari yo ya yanyo. Amaguru y’inyuma y’iyo nyenzi yari yihishe inyuma y’ikibabi, bituma isa n’aho iri mu mwanya udasanzwe.

Ifoto yafatiwe mu gace ka Bosques del Araza muri Cusco, muri Peru, ahateganywa kuba agace karinzwe hagamijwe kurinda amasoko y’imigezi ihabarizwa.

5. Igihunyira gisa n’aho cyarakaye: Igihunyira cyo mu misozi (mountain scops owl) cyafashwe na Ka Chun Jacky muri Nanling National Forest Park mu Bushinwa. Iyo nyoni yari imanukiye imbere y’abantu bari baje kureba inyoni, maze mu mafoto menshi bafashe, imwe muri yo igaragaza igihunyira gifite isura imeze nk’iy’umuntu utishimiye ibyo abonye.

6. Kyo Chen yari arimo gufotora itsinda ry’amafi yo mu bwoko bwa spadefish mu mazi ya Dumaguete muri Philippines.

Mu kanya gato, hagaragaye igicucu kinini cy’inyamabere yo mu nyanja, ari yo whale shark.

Umufotozi yahise akanda kamera, afata ifoto igaragaza amafi asa n’aho yatewe ubwoba n’iyo nyamaswa nini yari inyuma yayo.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

7. Kevin Lohman yari agiye gufotora igihunyira gito cyo mu bwoko bwa great horned owl ku mucanga wa Natural Bridges State Beach muri California ariko aho gufata ifoto y’igihunyira gusa, yafashe inkima iri mu kirere isa n’aho yirukiye icyo gihunyira.

Lohman yavuze ko izo nyamaswa zombi zaguye ku byatsi, ariko ntizagira ikibazo gikomeye. Inkima ngo yongeye kugerageza gutera icyo gihunyira inshuro ebyiri.

8. Umuryango uri gufata ifoto : Subi Sridharan yafashe amafoto y’inyamaswa eshatu zo mu bwoko bwa meerkat muri Namibia. Uko izo nyamaswa zari zihagaze byatumye bisa n’aho ziri gutegura ifoto y’umuryango.

Iyo ntoya muri zo isa n’aho imenyereye gusukurwa n’izindi, mu buryo bushobora gutuma umuntu atekereza ko ari umwana uri mu muryango.

9. Orangutan itanga “ikimenyetso” : Mu ishyamba rya Borneo, Subi Sridharan yafashe ifoto ya orangutan yari imaze kurya. Muri ako kanya, iyo nyamaswa yazamuye ukuboko ku buryo urutoki rwayo rwo hagati rwagaragaraga, bituma ifoto isa n’aho iri gutanga ikimenyetso abantu bakunze gukoresha mu buryo bwo gutukana.

10. Idubu ebyiri zisa n’aho ziseka : Charles Janson yafashe ifoto y’idubu ebyiri zikiri nto zo mu bwoko bwa brown bear muri Chinitna Bay, Alaska. Izo nyamaswa zagaragaye zikina kandi zisimbukiranaho.

Mu gihe hari impaka ku bijyanye no kumenya niba isura y’idubu muri iyo foto yaba koko imeze nk’iy’umuntu useka, Janson avuga ko we akunda gutekereza ko ari ukuri.

Aya mafoto yatoranyijwe muri Nikon Comedy Wildlife Awards 2026 agaragaza ibihe bidasanzwe bifatwa n’abafotozi mu buzima busanzwe bw’inyamaswa.

Nubwo amashusho menshi asa n’aho inyamaswa zaba ziri gukora ibintu abantu bakora, abahanga n’abafotozi bakunze kwibutsa ko ari twe abantu dusobanura ayo mashusho dushingiye ku buryo tubona imyitwarire yazo.

Icyakora, ayo mafoto akomeje gutuma abantu bishimira ubwiza  bw’inyamaswa, ndetse anibutsa akamaro ko kubungabunga ahantu zisanzwe ziba.

RWFDutere InkungaSupport the writer of this article

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30
‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60
Izindi nkuru

‎Ibyo abagabo bicuza cyane iyo bageze mu myaka 60

‎Abagabo hari igihe kigera bagasubiza amaso inyuma bagashaka kugarura ibyahise nyamara bitarashoboka. Muri iyi nkuru turibanda ku byo abagabo bageze mu myaka 60 bicuza cyane.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize