“Umwana wacu yavutse ari guseka” ! Umugore n’umugabo bashyize hanze amakuru yatunguye benshi
Izindi nkuru

“Umwana wacu yavutse ari guseka” ! Umugore n’umugabo bashyize hanze amakuru yatunguye benshi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 203 min gusoma
“Umwana wacu yavutse ari guseka” ! Umugore n’umugabo bashyize hanze amakuru yatunguye benshi
Sanga:
writer.umunsi.com
Amarangamutima y’umugore n’umugabo babyaye umwana akavuka arimo guseka yatunguye benshi nyuma y’aho bashyiriye hanze aya makuru. Icyakomeje gutangaza benshi ni uburyo uwo mwana yavuye mu nda ya nyina arimo guseka nyamara bizwi ko ubusanzwe umwana avuka arimo kurira ibifatwa nko kwagura imbavu no kuba aba ageze mu kirere gitandukanye n’icyo yari asanzwe abamo akaba ari ibisanzwe bizwi ko uvutse arira. Nk’uko uwo muryango wabitangaje ngo isura y’umwana wabo yavutse yishimye. Ati:”Umwana wacu yavutse arimo guseka”. Bakomeje bahamya ko uko guseka k’uwo mwana kwatunguye abagize umuryango bari aho, ndetse n’abayobozi b’ibitaro yavukiyemo. Bavuze ko kandi nyuma yo kugaragaza akanyamuneza nyuma yo kuvuka, atigeze arekera kuko yakomeje guseka na nyuma y’aho isura ye ikaguma yishimye kugeza na bugingo n’ubu. Ati:”Kugeza magingo aya umwana wacu aracyarimo guseka ndetse n’isura ye irishimye”. Bamwe bati:”Uko kuvuga aseka , ni ibigaragaza umunezero n’urukundo biri muri uwo muryango. Nonese ni gute atakwishima kandi azi neza ko aje mu muryango mwiza ukundana kandi urangwa n’amahoro”. Ubusanzwe umwana uvutse wese ararira ndetse bikaba ikimenyetso cyiza ku babyaza ndetse n’umuryango muri rusange. Ibinyamakuru bimwe na bimwe byandika inkuru z’abana dukesha iyi nkuru, bitangaza ko ari ibisanzwe ku mwana kuvuka arimo guseka kuko biba bigaragaza ko yishimiye aho agiye bikanahura no kuba no mu nda yarakundaga guseka cyane.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri
Izindi nkuru

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri

umubiri Abantu benshi bajya basimbuka ifunguro rya mu gitondo kubera kubura umwanya, kutagira ubushake bwo kurya bakibyuka cyangwa gutekereza ko kutarifata nta ngaruka bigira ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Guceceka mu gihe cy’ibibazo ;Umutwaro ushobora gutera Indwara Zirenga 12
Izindi nkuru

Guceceka mu gihe cy’ibibazo ;Umutwaro ushobora gutera Indwara Zirenga 12

Ubushakashatsi mu by'ubuzima bwa muntu bugaragaza ko guhangayika igihe kirekire bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima n’imiyoboro y’amaraso, bikongera ibyago byo kurwara indwara zirimo Stroke.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 11
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 11
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 8
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize