Umwana wa Pst Rutayisire yagaaragaje uko ubwamamare bwa se bwatumye areka kujya mu tubyiniro
INKURU NYAMUKURU

Umwana wa Pst Rutayisire yagaaragaje uko ubwamamare bwa se bwatumye areka kujya mu tubyiniro

KUBWIMANA Samson2026 Gashyantare 274 min gusoma
Umwana wa Pst Rutayisire yagaaragaje uko ubwamamare bwa se bwatumye areka kujya mu tubyiniro
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukobwa wa Pasiteri Antoine Rutayisire, Isimbi Deborah yahishuye uko kubaho mu bwamamare bw’izina rya se byamubereye umutwaro bigatuma afata umwanzuro wo kureka kujya mu tubyiniro kandi yarakundaga kubyina. Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu batumirwa b’ikiganiro gihuriramo abubatse ingo zimaze igihe gito n’abamaze igihe kirekire bubatse gitegurwa n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apostle Mignonne Kabera, mu rwego rwo gufasha ingo gukomera. Isimbi wari kumwe n’umugabo we, yavuze ko yatinze kwakira agakiza nubwo yari yaravutse mu muryango ukijijwe.

Ibyo byatumye abaho abangamiwe n’uko se umubyara yari umushumba w’itorero kandi uzwi na benshi mu itangamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati: “Abana b’abapasiteri dutuye ku kabarore, mwa bantu mwe twaragowe, ntabwo abantu biyumvisha ko turi abana nk’abandi. Batekereza ko tuvukana amababa turi abamalayika, kubaho gutyo njyewe sinabikundaga.

” Yakomeje agaragaza ko yageze n’aho abwira se ko abangamirwa n’umurimo akora uzwi kandi usaba kwitwararika. Ati: “Nkajya mbwira papa nti, ibi bintu birambangamira, ahantu hose nikandagiriye haba hari umuntu undi ku mutwe ambwira ngo ariko wowe nturi uwa kanaka, nkavuga nti ese Imana ijya kumuhamagara yaraduhamagaranye koko, ko navutse yarahamagawe cyera. ” Akomeza asobanura uburyo bafatwa muri sosiyete bituma babaho mu buzima bubabihiye kubera ko abantu batatuma babaho ubuzima bwabo.

Ati: “Ubuzima bwanjye bwose bwarahagaze. Ubundi umwana wa pasiteri ntakosa agomba gukora, ntasitara, ntiyitsamura, ntavuga mbega ni malayika ufite amababa. Ntagomba gutinda gushaka kandi ntagomba gushaka kare, hari igihe ntarengwa cya buri kintu kuko ni umwana wa Pasiteri.

Iyo atinze baravuga ngo ko iwabo basenga yatinze ate? Iyo yihuse baravuga bati Ehee! Uriya ajyanywe n’iki, ruraje rumunanire ntabwo twashimisha rubanda kandi bahorana indebakure badushyiraho.

”   Isimbi ashimangira ko yahisemo kuba we muri ibyo bihe byose hamwe n’izo ndebakure sosiyete yabashyiragaho kandi agahitamo kuba we nta kiristu kuko yari atarakizwa nubwo hari indangagaciro nyinshi yabaga yaratojwe n’ababyeyi. Yakomeje agaragaza ko yakundaga kujya mutubyiniro Ati: “Nahisemo kuba njyewe. Umunsi umwe ndasohoka kandi nakundaga kubyina cyane, uwo munsi turi abana b’abapasiteri bazwi benshi, mbona umukobwa wari umusekirite.

Nkihagera aravuga ngo ariko uyu munsi habaye igiterane cy’abana b’abapasiteri. ” Akomeza avuga ko byamubabaje akamubaza ikimuteye kubivuga ngo undi amubaza niba amubeshyeye icyakora Isimbi amusubiza ko bidakwiye kujya birirwa bacira imanza abana b’abapasiteri kandi bagira ibibazo bakiruka bagana ba pasiteri ngo babasengere. Yakomeje avuga ko yakomeje kujya kubyina ariko aza gufata umwanzuro wo kubihagarika nubwo yabikundaga.

Ati: “Ntibyambujije kubyina ariko aho ntahiye nitekerejeho, ndavuga nti ntabwo nzagaruka. Ibi bintu byo guterura izina ry’abandi nkarisiga ibindi bintu sinzabisubira. Uyu ni wo muziki wa nyuma mbyinnye.

Ni uko nacitse ku kubyina kandi mbikunda hejuru y’izina ry’undi muntu. ” Isimbi Debora Rutayisire yatangaje ko yaje gufata umwanzuro wo gukizwa ubwo yiteguraga gushyingiranwa n’umukunzi we Safari Brian bari basanzwe bigana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu bukwe bwabaye tariki 31 Werurwe 2013.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize