Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025
Inkuru ku Rwanda

Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 313 min gusoma
Umwalimu SACCO yungutse miliyari 17 Frw mu 2025
Sanga:
writer.umunsi.com

Koperative Umwalimu SACCO yatangaje ko yungutse miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2025, avuye kuri miliyari 15 Frw mu 2024. Ibi bigaragaza izamuka rigaragara mu mikorere n’iterambere ry’iki kigo cy’imari cy’abarimu. Muri uwo mwaka wa 2025, umutungo rusange w’iyi koperative wazamutse ku kigero cya 22%, uva kuri miliyari 239 Frw mu 2024 ugera kuri miliyari 292 Frw.

Ibi byagarutsweho mu nama ya 32 isanzwe y’Inteko Rusange yahuje abanyamuryango 416 bahagarariye abandi mu Mirenge yose y’Igihugu, yabaye ku wa 30 Werurwe 2026. Umuyobozi Mukuru wa Koperative Umwalimu SACCO, Uwambaje Laurence, yavuze ko urwunguko rutarimo umusoro rwavuye kuri miliyari 21 Frw rugera kuri miliyari 23. 5 Frw, naho nyuma yo gukuramo umusoro ruba miliyari 17 Frw, ruvuye kuri miliyari 15.

5 Frw. Amafaranga yabikijwe muri iyi koperative na yo yazamutse ku kigero cya 9%, ava kuri miliyari 112 Frw agera kuri miliyari 122 Frw. Inguzanyo zatanzwe na zo ziyongereye, ziva kuri miliyari 201 Frw mu 2024 zigera kuri miliyari 219 Frw mu 2025.

By’umwihariko, umutungo w’amafaranga (liquid assets) wazamutse cyane ku kigero cya 229%, uva kuri miliyari 37 Frw ugera kuri miliyari 67 Frw. Ibi byatewe ahanini n’inkunga yahawe iyi koperative na Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) ingana na miliyari 30 Frw, byayifashije kongera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo. Uwambaje Laurence yagaragaje ko uburyo bwo kwishyura inguzanyo bukomeje kugenda neza kuko amafaranga menshi ava ku mishahara y’abarimu anyura muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) agahita akatwa mu buryo bwikora mbere y’uko agera ku banyamuryango.

Yongeyeho ko ibibazo by’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo ahanini bituruka ku bantu batakaje akazi cyangwa abahinduriwe imishahara, ariko na bo bagafashwa kuvugurura inguzanyo zabo kugira ngo zihuze n’ubushobozi bwabo bushya. Muri rusange, Koperative Umwalimu SACCO ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho y’abarimu mu Rwanda, ibafasha kubona serivisi z’imari zirimo inguzanyo zo kubaka inzu, gutangiza imishinga iciriritse no kwiteza imbere mu buryo burambye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umusore yagwiriwe n’ikirombe
Inkuru ku Rwanda

Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Ndungutsimana Vincent w’imyaka 30 y’amavuko, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo amategeko atemera, ikirombe kiramugwira.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya
Inkuru ku Rwanda

Nyaruguru: Umucuruzi w’akabari yishwe nyuma yo kwimana inzoga abakiriya

Umugabo witwa Nshimiryayo Oswald w’imyaka 37 y’amavuko, wari umucuruzi w’akabari, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’umwe mu bagabo bari baje kumuguraho inzoga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28
Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa
Inkuru ku Rwanda

Gisagara: Umwana w’imyaka 12 yarohamye muri Migina arapfa

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yakuwe mu mugezi wa Migina yapfuye, nyuma y’aho yari kugendana n’abandi bana bagenzi be.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize
Inkuru ku Rwanda

Muhanga: Umuyobozi w’Uburezi yafunzwe hakekwa icyo yaba yazize

Umuyobozi w’Uburezi mu Karere ka Muhanga, Habyarimana Daniel ari mu maboko ya RIB, birakekwa ari ibanga ry’akazi yamennye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa
Inkuru ku Rwanda

Karongi: Umusaza wari ufitanye amakimbirane n’umugore we yitwikiye mu nzu arapfa

Umusaza wari ufite imyaka 62 yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye, hakekwa ko ariwe wiyahuye anitwikiraho inzu kugira ngo asige ahimye umugore we bari babanye mu makimbirane asigare ntaho kuba afite.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana
Inkuru ku Rwanda

Kamonyi: Umwana na nyina barezwe kwica se w’umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije urubanza rw’umwana na nyina baregwa kwica se w’umwana akaba umugabo w’uregwa.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 18

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize