
Minister w'ubuzuma Dr Sabin NSANZIMANA Uti "Mureke twubake igihugu turi tayari ,nta bicyezi cyezi."
Ibi yabitangaje ubwo yatangaga ikiganiro ku rubyiruko rwitabiriye Youth Meet President muri BK ARENA i Kigali Kuwa 21 Ukwakira 2026 Ubwo yagarukaga Ku ngingo eshatu zirimo: Indoto ,intego,na gahunda ku rubyiruko, yasabye urubyiruko ko Kuba mbaraga zigihugu zubaka Kandi vuba bidakwiye kuba mumvugo gusa ,ko ahubwo bikwiye no kujya mubikorwa,yagaragaje ko kunwa ibiyobyabwenge:inzoga,Itabi bidakwiye kurubyiruko ugereranyije nicyerekezo igihugu cy'u Rwanda kirimo uti "inzoga zahawe agaciro kadakwiriye mu miryango nkaho hari ikindi kiza zibamo",anabisobanura Kandi mu Buryo bwa siyansi ko inzoga zisakara vuba mu mubiri kuruta ibiryo turya,iyo zigeze mu bwoko ziguhindura mukanya nkako guhumbwa ugatangira gukora ibidakwiye nko gutuka abakubyara" Inzoga tuzambure agaciro duhe agaciro ibikwiye kugahabwa".
Itabi ry'urumogi ntirishobora kukugeza mucyerekezo igihugu kiri kujyamo.Minisiter yakomeje ashishikariza urubyiruko kureka inzoga no kuzima agaciro Kuva mu cyaro kugeza mu migi,Yavuzeko Kandi kureka inzoga byonyine bidahagije ahubwo ko no kwita kubuzima,gukora siporo Ari igishoro gikomeye. Mugihe ufite ikibazo ukwiye gusaba ubufasha uhereye no ku inshuti zawe byananira ukifashisha Ibigo byubuvuzi bikwegereye.
Minister Kandi yagarutse Kubijyanye N'gahinda gakabije gaterwa Nindwara zo mumutwe(Digital Addiction) Aho usanga bamwe barabaswe nibyo babona ku mbuga nkoranyambaga asaba kudakoresha imbuga nkoranyambaga nk'inzira yumwijima no kubatwa nibiriho ahubwo ko imbugankoranyambaga zikwiye kwifashishwa nkigikoresho cy'ibyiza.
Amina UMUHOZA umwe murubyiruko rwitabiriye Youth Meet President yasangije urubyiruko muri rusange uburyo yakoresheje amahirwe y'ikoranabuhanga na Maison de Jeune mukubaka umuryango ufasha abangavu batewe inda bakiri bato ,Ni Nyuma Yuko yabonye amahirwe ya Youth Connect kuri internet maze aza ku applyinga agira amahirwe yo kuza muri 30 Bwambere mu gihugu Ari naho yatangije igisho cy'ibihumbi magana atanu 500,000 FRW yahembwe maze ayifashisha mu kubaka umuryango ufasha abangavu batewe inda bakiri bato ,Ubu amaze gufasha abarenga ibihumbi 17,000 Mu kwiga ubudozi, Artwork,kuboha ibikapu nibindi.
Minister w'ubuzima Dr Sabin NSANZIMANA Yasoje agira ati "mureke twubake igihugu turi tayari ,nta bicyezi cyezi".















