Umukobwa yarahiye avuga ko ataha numero ze umuhungu ugenda n’amaguru mu muhanda
Inkuru z'urukundo

Umukobwa yarahiye avuga ko ataha numero ze umuhungu ugenda n’amaguru mu muhanda

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 193 min gusoma
Umukobwa yarahiye avuga ko ataha numero ze umuhungu ugenda n’amaguru mu muhanda
Sanga:
writer.umunsi.com
Umukobwa wo muri Nigeria yabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufata umwanzuro wo kwima numero umusore wagendaga n’amaguru agaragaza ko atakwemera kwicwa n’izuba ari kumwe n’umusore udashobora kugura imodoka. Ibyo byatumye benshi bagira icyo bavuga ku rukundo rusigaye ruranga abakobwa by’umwihariko abo mu Migi, yemeza ko uko byagenda kose umusore udafite imodoka adashobora kumutereta ngo amwemeze. Muri ayo mashusho yashyizwe ku rubuga rwa X , uwo mukobwa yavuze ko yahuye n’umusore bombi bari kugenda n’amaguru mu gihe cy’izuba hanyuma umusore akamusaba numero undi na we agahitamo kuzimwima. Muri uko kuzimusaba ngo nyamukobwa yatekereje ko mu gihe yakundana na we, nta modoka afite nawe ntayo afite, byazasaba ko bombi bajya baragenda ku izuba n’amaguru kandi ngo ataribwo buzima yifuza kuzabamo. Mu magambo ye yanditse ati:”Uyu munsi nahuye n’umusore wankunze ashaka kunsaba numero zanjye za Telefone.Ariko reka mbabwize ukuri, ntabwo nazimuha pe kubera ko twese turi ku izuba ryatumennye agahanga”. Yakomeje agira ati:”Ntabwo naba ndi hanze aha ndimo kwicwa n’izuba ngo na we ube uri hanze aho uri kwicwa n’izuba ngo utekereze ko ndaguha numero zanjye. Ngomba kuziha umusore uri mu modoka ye , utwaye uri muri ‘CyberTruck’ ye. Wowe uri aho , muri twese ntawe uri kubona amafaranga kuki se naziguha?”. Uwo mukobwa kandi yabwiwe uwo musore kimwe n’abandi ati:”Genda nubona amafaranga uzagaruke unsabe numero nzaziguha. Genda ushake amafaranga wite ku gushaka amafaranga gusa”. Benshi bavuze ko ayo magambo yuzuyemo ubwiyemezi bwo nyine bityo ko nabo batakwigera bakunda umukobwa utekereza gutyo kuko ngo no mu gihe wagura imodoka akabona ufite inziza kurenza iyawe ari we yakurikira. Umwe yanditse ati:”Ngiyi indi mpamvu ituma ntekereza ko ntazigera nshaka umugore, umuntu uzaza gusuzugura umuryango wanjye gusa. https://twitter.com/i/status/2034382041156870364

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize