‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 213 min gusoma
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Sanga:
writer.umunsi.com

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

‎Ubusanzwe urukundo rwihanganira byose kandi abahanga mu gukundana bavuga ko urukundo ari cyo kintu cyiza kibaho mu buzima bagashimangira ko uwakunzwe by'ukuri ari we muntu uba wishimye cyane ku Isi kabone n'ubwo haba hari ibyo abura mu buryo bundi.

‎Mu nkuru y'uyu mukobwa avuga ko aherutse gusohoka mu rugo  uwo musore yamusabye ko yamuha amafoto y'ibyo arimo kurya ngo bikamubangamira cyane kuko ngo atari ubwa mbere. Uyu mukobwa avuga ko bituma atisanzura , bigatuma asaba inama y'icyo yakora.

‎Ati:"Ndasaba inama kuri mwe mwese. Mfite umukunzi ariko ntabwo ampa agahenge, iteka aba ambaza aho ndi , ibyo ndi kurya, ibyo ndi kunywa ndetse n'ibindi mbandimo nkora. Tumaranye igihe dukundana ariko ndumva ntangiye kurambirwa".

‎Nyamukobwa yakomeje agira ati:"Nukuri  ejo hashize byo byari bikabije, naramubwite nti ndumva naniwe ngiye kujya kwicara ahantu mfate icyo kunywa ntahe. Yambwiye ngo adahari ngo tujyane ndagenda, ngezeyo ahita atangira  kumpamagara no kunyandikira ambwira ngo muhe amafoto y'aho ndi , ibyo kurya nibyo ndi kunywa. Numvise bimbabaje cyane ndavuga nti bibaye byiza uyu mukunzi namuta kuko arusha na FBI gushaka amakuru n'ubwo ntazi icyo ayamaza".

‎Avuga ko akunda nyamusore ariko ko adakunda uburyo amutwara ndetse ngo akaba yarabimubajije ariko mu by'ukuri ntamusobanurire neza impamvu yabyo ari nayo mpamvu yagize amakenga.

‎Wowe urumva yakora iki ? Duhe igitekerezo aho hasi.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Nyuma y'Iminsi 10 Gusa Virginia Fonseca Atandukanye na VINÍCIUs JÚNIOR  Yahise Ajya Murundi Rukundo.
Inkuru z'urukundo

Nyuma y'Iminsi 10 Gusa Virginia Fonseca Atandukanye na VINÍCIUs JÚNIOR Yahise Ajya Murundi Rukundo.

Umubano w’urukundo wahuje umukinnyi w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Vinícius Júnior, n’umunyamideli akaba n’umushoramari w’imbuga nkoranyambaga ukomoka muri Brazil, Virginia Fonseca, wongeye kuba inkuru ivugisha benshi nyuma y’uko bombi batandukanye mu Ukwakira 2026 agahita asubirana n'umugabo babyaranye Zé Felipe, nyuma y’uko bari bongeye kwiyunga mu mezi yari yabanje.

Sammyart User2026 Ukwakira 26
Burya Elon Musk Yari Mu  Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !
Ikoranabuhanga

Burya Elon Musk Yari Mu Bihe Bigoye Ubwo yatandukanaga n’umugore we !

Umukire w’Umunyamerika Elon Musk, wamenyekanye mu ishoramari mu ikoranabuhanga, imodoka zikoresha amashanyarazi n’ingendo zo mu isanzure, yanyuze mu bihe bikomeye by’ubukungu muri 2008, aho amasosiyete ye yari mu kaga ko guhomba, ndetse n’urugo rwe rugasenyuka.

Sammyart User2026 Ukwakira 25
Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama
Inkuru z'urukundo

Amagambo wabwira uw’ukunda mbere y’uko ajya kuryama

Ubusanzwe uwo wihebeye akenera igihe cyo kumva amagambo y’urukundo yawe wowe ubwawe. Uwo mukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye, akenera ko mu ba inshuti mu buryo budasanzwe bityo muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe amagambo wamubwira mbere y’uko aryama na we ukaryama.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 16
‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize