Umukobwa w'uburanga yatangaje ko yahitamo gatanya aho kwemera gusangira umugabo we n'undi mukobwa
Inkuru z'urukundo

Umukobwa w'uburanga yatangaje ko yahitamo gatanya aho kwemera gusangira umugabo we n'undi mukobwa

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 213 min gusoma
Umukobwa w'uburanga yatangaje ko yahitamo gatanya aho kwemera gusangira umugabo we n'undi mukobwa
Sanga:
writer.umunsi.com

Umukobwa umwe wo muri Nigeria ukunze kugaragaza ko ari mwiza yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yahitamo gatanya aho kwemera gusangira umugabo n’undi mugore. Ubutumwa bwe bwakwirakwijwe cyane, abantu batandukanye bagaragaza ibitekerezo binyuranye bashimangira uko bumva ibitekerezo bye by'uko adashabora kwemera ko umugabo we amuharika cyangwa ngo yakire kujya asangira umugabo we n'undi mugore. Yasobanuye ko igitekerezo cye cyo kuba yahitamo gatanya aho guharikwa gishingiye ku nkuru ibabaje yabaye mu muryango w’inshuti ye.

Nk’uko yabivuze, se w’iyo nshuti yafashe urugendo ajyanye n’umugore wa kabiri, asiga urugo rwa mbere nta bushobozi bwo kwitunga, mu gihe nyina yari arwaye. Muri icyo gihe, ngo ibintu byarushijeho kuba bibi ku bana, umwe muri bo aza no gupfa kubera ibihe bikomeye umuryango wari urimo nta mafaranga , akazi cyangwa undi wari bubafashe. Yavuze ko ibyo yabonye byatumye afata umwanzuro ntakuka wo kutazigera yemera kuba umugore wa mbere cyangwa uwa kabiri mu rugo rw’umugabo ufite abagore benshi.

Mu magambo asobanutse, yagize ati: “Sinzigera nemera kuba umugore wa mbere cyangwa uwa kabiri. Ni jye nawe iteka ryose cyangwa dutandukane. ” Yongeyeho ko yamaze kubona inkuru nyinshi zigaragaza ingaruka mbi ziterwa no gushaka undi mugore ku muryango, zirimo agahinda, amakimbirane n’umutekano muke muri urwo rugo kuko ngo umugabo ashobora guhagarika amarangamutima ye kuri umwe muri bo ntacyo bapfuye kubera ngo umwe ashobora kumwitaho neza Yashimangiye ko umugabo we atazigera ashaka undi mugore akiri kumwe na we.

Uwo mukobwa kandi yanavuze ko mu gihe umugabo we yaba yumva akeneye undi mugore, icyo gihe yamuzanira impapuro za gatanya aho kumusaba kubana bose mu rugo rumwe. Yemeje ko atakwihanganira kubana mu nzu imwe n’undi mugore basangiye umugabo cyangwa ngo babe ukubiri ariko bamusangiye. Uyu mukobwa yavuze kandi ko aho avuka nta muntu n’umwe wigeze afata umugore wa kabiri, ndetse nta mugore n’umwe wigeze aba uwa kabiri ku mugabo.

Yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko ku bwe, ishyingiranwa risobanuye kuba babiri gusa, kandi ko ari cyo gihamya y’urukundo n’ubudahemuka. Iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashyigikira uburenganzira bwe bwo gushyiraho imbibi mu mubano, mu gihe abandi bavuga ko imico n’inyigisho bitandukanye ku bijyanye n’ubushyingiranwa bw’abagore benshi na cyane ko ngo no mu madini amwe n'amwe babyemera.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI?: Umugabo washatse umukobwa w’inshuti yanjye yandikiye ansaba ko tuvugana mu ibanga

‎Umugabo w’inshuti ejo mu gitondo yanjye yanyandikiye ubutumwa bw’ibanga (DM) , ansaba ko namuhamagara igihe nzabona umwanya ntuje ndi njyenyine. Ni umugabo dusanzwe tuziranye kandi twumvikana neza ntakibazo dufitanye , ariko ntabwo dusanzwe tuganira cyane, ndetse sinari mfite nimero ye ya telefoni. Ubwo yari anyandikiye yampaye nimero ye muri ubwo butumwa".

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane
Inkuru z'urukundo

‎NKORE IKI ! Buri kintu cyose nkoze umukunzi wanjye aba ashaka kukimenya agendaho cyane angendaho cyane

‎Umukobwa yatangaje ko abangamiwe n'urukundo ahabwa n'umusore bakundana agaragaza ko ikintu cyose akoze uwo musore aba ashaka ku kimenya ndetse ngo n'ahantu hose agiye amusaba ifoto.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 21
Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana
Inkuru z'urukundo

Impamvu 6 zituma abantu batandukanye basubirana

Kuki ukomeza gusubirana na we? Ni ikibazo abantu benshi babazwa iyo bakomeje gusubira mu rukundo n’umuntu batandukanye, cyane cyane iyo urwo rukundo rwigeze kubagiraho ingaruka mbi.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 19
‎Ndashaka umukunzi twazabana  sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye
Inkuru z'urukundo

‎Ndashaka umukunzi twazabana sinitaye ku kuba yarabaye ! Soma inkuru irambuye

‎Hambere aha , nta rugo rwabagaho rudafite umuranga (Umuntu wahuzaga imitima ibiri yaburanye). Umusore wabaga amaze kwitegura yahuraga n'umuntu baziranye wamwitegereje akabona ko yujuje byose yarangiza akamurangira umukobwa azi wujuje ubwiza , imico ndetse n'imyifatire y'Umunyarwandakazi. Iyo niyo mpamvu twahisemo kuba umuranga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora
Inkuru z'urukundo

Dore ibintu 5 byo kwitaho mbere yo kurongora

Gukunda umuntu cyane ntibihagije ngo uhite ufata umwanzuro wo kubakana na we. Mbere yo gushinga urugo, hari ibintu by’ingenzi umuntu akwiye gusuzuma kugira ngo amenye niba uwo mubano ufite umusingi ukomeye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 16
‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo
Inkuru z'urukundo

‎Ibintu abagore bakunda cyane babihawe n'abagabo

‎Ubusanzwe nk'uko amateka abivuga , abagore bakunda kwishingikiriza ku bagabo ndetse burya , ngo hari ibintu abagore bakunda cyane ariko bikaba akarusho bivuye kubo bashakanye.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 19

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize