Umugore wo muri Brazil yibarutse impanga zidahuje ba se
Izindi nkuru

Umugore wo muri Brazil yibarutse impanga zidahuje ba se

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 63 min gusoma
Umugore wo muri Brazil yibarutse impanga zidahuje ba se
Sanga:
writer.umunsi.com

Inkuru yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gushyingo 2025, ivuga ko umugore w’imyaka 19 wo mu mujyi wa Mineiros mu ntara ya Goiás mu gihugu cya Brazil yibarutse impanga zifite ba se babiri batandukanye. Nubwo benshi bayivuga nk’ikintu gikomeye cyane cyabaye rimwe mu bantu bake ku isi, abashakashatsi bavuga ko ari ibintu bidasanzwe ariko bishoboka mu buryo bwa siyansi. Icyo gihe amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Brazil agaragaza ko uwo mukobwa yasamye nyuma yo kuryamana n’abagabo babiri ku munsi umwe mu gihe cy’uburumbuke bwe.

Nyuma y’amezi umunani abana bavutse, umugabo umwe wibwiraga ko ari we se w’impanga yasabye ko hakorwa ikizamini cya DNA cyo kumenya niba koko abana ari abe. Icyo kizamini cyagaragaje ko ari se w’umwana umwe gusa muri abo bana bombi. Nyuma yaho, nyina w’abana yavuganye n’undi mugabo bari bararyamanye na we kuri wa munsi, na we yemera gukora ikizamini, maze bigaragazwa ko ari we se w’undi mwana.

Abaganga bakurikiranye uyu mugore, barimo Túlio Franco wo muri kaminuza ya Faculdade Morgana Potrich, bavuze ko iki kibazo kizwi muri siyansi ku izina rya Heteropaternal Superfecundation. Ibi bibaho iyo umugore asohoye amagi abiri mu kwezi kumwe hanyuma yaryamana n’abagabo babiri batandukanye mu gihe gito cy’uburumbuke bwe, bigatuma buri gi ryo muri ayo magi rishobora kwakira intanga z’abagabo batandukanye. Icyo gihe abana baba ari impanga zisanzwe ariko bagasangira nyina gusa, ba se babo bakaba batandukanye, ku buryo mu turemangingo ndangasano baba basangiye hafi 25% nk’uko bisanzwe ku bana basangiye umubyeyi umwe gusa.

Ibi bibaho gake cyane ku isi kandi akenshi abana bavuka muri ubu buryo baba bafite ubuzima busanzwe nk’ubwo abandi bana. Abahanga bavuga ko ibi bibaho gake cyane. Ubushakashatsi bumwe bwakorewe ku bisubizo by’ibizamini bya ADN ibihumbi 39 bwagaragaje ko habonetse ibibazo bitatu gusa by’ubu bwoko.

Ku rwego rw’isi yose, raporo zitandukanye zigaragaza ko mbere ya 2020 hari hamaze kumenyekana ibibazo biri munsi ya 20 gusa bimeze nk’iki. Nubwo byumvikana nk’ibitangaje, abahanga bavuga ko ibi bidahabanye n’amategeko ya siyansi y’imyororokere. Intanga z’umugabo zishobora kumara iminsi igera kuri itanu mu mubiri w’umugore, mu gihe igi ryasohotse rishobora kumara hagati y’amasaha 12 na 48..

Ibi bituma bishoboka ko amagi abiri ashobora kwakira intanga z’abagabo babiri batandukanye. Mu bijyanye n’amategeko n’imibereho y’umuryango, ibi bishobora guteza ibibazo byo kumenya inshingano z’ububyeyi. Muri uru rubanza rwo muri Brazil, umugabo wamenyekanye ko ari se w’umwe mu bana yemeye kwita ku mpanga zombi no kuzandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe undi se w’undi mwana we atigeze afata iyo nshingano.

Abahanga bavuga ko uko ikoranabuhanga ryo gupima ADN rigenda ritera imbere, bishoboka ko hazagenda hamenyekana ibindi bibazo nk’ibi byari bisanzwe bibaho ariko bitamenyekanye.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize