Umugabo ufite abana 102 yatangaje ko atazongera kubyara nyuma yo guhura n’ibibazo by’amikoro
Izindi nkuru

Umugabo ufite abana 102 yatangaje ko atazongera kubyara nyuma yo guhura n’ibibazo by’amikoro

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 93 min gusoma
Umugabo ufite abana 102 yatangaje ko atazongera kubyara nyuma yo guhura n’ibibazo by’amikoro
Sanga:
writer.umunsi.com

Umugabo wo muri Uganda ufite umuryango munini cyane, yakomeje gukurura impaka n’amarangamutima mu bantu ku isi, nyuma y’uko atangaje ko atazongera kubyara abana bitewe n’igitutu cyo kubura amafaranga ahagije gikomeje kwiyongera. Uwo mugabo witwa Musa Hasahya, ni umuhinzi wamenyekanye cyane mu mpera za 2022 kubera kugira abana benshi kurusha abandi. Nk’uko amakuru atandukanye abivuga, Musa Hasahya kugeza ubu, afite abana 102 yabyaranye n’abagore 12, kandi umuryango we wamaze gukura cyane ku buryo ufite n’abuzukuru barenga 500.

Mu myaka yashize, kubana n’umuryango munini ntacyo byari bitwaye kuko mu cyaro cyabo, abana bafashaga umuryango mu mirimo y’ubuhinzi n’indi yo mu rugo. Ariko uko imyaka yagiye ishira, ubuzima n’imibereho byagiye bihinduka. Ibiciro by’ibiribwa, ubuvuzi n’amashuri byagiye bizamuka cyane, bigatuma kugaburira no kwita ku muryango munini nk’uyu bigorana cyane.

Kuva iyi nkuru yakajya hanze mu 2022, Musa Hasahya yavuze ko kugaburira no kwita kuri uwo muryango munini bitakiri ibintu bishoboka nk’uko byahoze. Yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, n’ubuvuzi n’amashuri byashyize igitutu gikomeye ku bukungu bw’umuryango we. Kubera izo mpamvu, Hasahya yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kudakomeza kubyara abandi bana.

Amakuru avuga ko nyuma y’iki cyemezo, bamwe mu bagore be batangiye gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro kugira ngo umuryango udakomeza kwaguka. Nubwo iyi nkuru ya Hasahya haciyemo igihe igiye hanze, ariko igaragaza ikibazo kinini imiryango myinshi ku isi muri ihura na cyo muri iki gihe. izamuka ry’ibiciro by’ubuzima ndetse no kutabasha kwita ku buzima bwiza bw’abagize umuryango ni bimwe bikomeje kuzahaza abantu muri iyi si ya none.

Mu gihe cyashize, imiryango minini yafatwaga nk’ikimenyetso cy’imbaraga z’umuryango n’umutekano w’akazi, ariko muri iki gihe abantu benshi barimo guhitamo kubyara abana bake kugira ngo babashe kubitaho neza.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri
Izindi nkuru

Impamvu ukwiriye kujya ufata ifunguro rya mu gitondo n’akamaro rifitiye umubiri

umubiri Abantu benshi bajya basimbuka ifunguro rya mu gitondo kubera kubura umwanya, kutagira ubushake bwo kurya bakibyuka cyangwa gutekereza ko kutarifata nta ngaruka bigira ku buzima.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 2 yashize
Guceceka mu gihe cy’ibibazo ;Umutwaro ushobora gutera Indwara Zirenga 12
Izindi nkuru

Guceceka mu gihe cy’ibibazo ;Umutwaro ushobora gutera Indwara Zirenga 12

Ubushakashatsi mu by'ubuzima bwa muntu bugaragaza ko guhangayika igihe kirekire bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’umutima n’imiyoboro y’amaraso, bikongera ibyago byo kurwara indwara zirimo Stroke.

Sammyart Useriminsi 3 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 11
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 11
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 8
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4

Inkuru zishyashya

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.
Inkuru ku Rwanda

Amateka Y’Intama Yabanaga Na RPF Inkotanyi Mu Kubohora Igihugu.

Iyi ntama y'ibara ry'Umweru yari yaramenyereye imyiyereko ya gisirikare, ikagedera hamwe n’abasirikare, ariko urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruba iherezo ry’ubuzima bwayo.

Sammyart Useramasaha 5 yashize
BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Igitego cya Charif Bayo gihesheje Kiyovu amonata atatu Sports Club amanota atatu mu Karere ka Rubavu

Charif Bayo afashije Kiyovu Sports FC Kubona amanota atatu y'umunsi wa Munani mu Gihe Muhoza yafashije Rayon Sports FC Kubona inota rimwe.

ADAM Yannickamasaha 12 yashize
Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.
Ubuzima

Imbogo ; Inka Z'Ishyamba Zikomeje Kwicwa Kubera Inyama Zazo.

Imbogo ni imwe mu nyamaswa nini zo mu gasozi zikunze Kuboneka ku mugabane wa Afurika, ikaba izwiho kugira umubiri munini, amahembe akomeye n'imbaraga ziyifasha kwirwanaho. Nubwo ifite isura isa n'iy'inka zororerwa mu ngo, imbogo ni inyamaswa y'ishyamba ibaho yigenga, ikaba igira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima. Ni yo mpamvu bamwe bayita inka yo mu ishyamba.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
Umutoza  Wa  Real  Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.
Siporo

Umutoza Wa Real Madrid Y'abagore Ari Mu gahinda Kenshi.

Umutoza wa Real Madrid y'abagore , Pau Quesada, yatangaje ko ikipe atoza ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe bya shampiyona yo mu Bwongereza ndetse no mu Budage, avuga ko ikintu gikomeye kiyibera inzitizi muri Espagne ari uguhangana na FC Barcelona Women imaze igihe yihariye ruhago y'abagore muri icyo gihugu.

Sammyart Useriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gasogi United FC yihagazeho imbere ya APR FC ku mukino w'umunsi wa munani

APR FC nyuma yo Gutsinda Étincelles FC ibitego 2-0 ndetse na Gasogi United FC igatsindwa na Al HILAL FC zanganyije

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.
Hanze

Abimukira Binjira Mu Burayi Mu Buryo Butemewe Bagabanutseho 26% Muri 2025.

Umubare w'abantu binjiye mu bihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) banyuze ku mipaka yo hanze mu buryo budakurikije amategeko wagabanutseho 26% mu mwaka wa 2025, ugereranyije na 2024. Icyakora, imibare y'inzego zishinzwe umutekano ku mipaka n'imiryango mpuzamahanga ikurikirana abimukira igaragaza ko inzira zo mu nyanja zihuza Afurika n'u Burayi zigikomeje gukoreshwa, ndetse zigahitana ubuzima bw'abatari bake.

Sammyart Useramasaha 12 yashize