Ubushakashatsi bwerekana ko guhoberana byibura 4 ku munsi bifasha ubuzima bwo mu mutwe
Izindi nkuru

Ubushakashatsi bwerekana ko guhoberana byibura 4 ku munsi bifasha ubuzima bwo mu mutwe

KUBWIMANA Samson2026 Werurwe 83 min gusoma
Ubushakashatsi bwerekana ko guhoberana byibura 4 ku munsi bifasha ubuzima bwo mu mutwe
Sanga:
writer.umunsi.com

Ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe bwerekana ko guhoberana hagati y’abantu bishobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma umuntu yumva ameze neza no kuzamura ubuzima bwiza bwo mu mutwe. Abahanga mu by’imyakura y’ubwonko bavuga ko iyo umuntu ahobereye undi cyangwa ahoberewe, ubwonko butangira gusohora imisemburo ituma umuntu agira ibyishimo. Umuhanga mu by’imyakura y’ubwonko Dave Rabin avuga ko guhoberana bituma umubiri usohora imisemburo itandukanye ituma umuntu yumva ameze neza, irimo endorphins, dopamine, serotonin na oxytocin.

Iyi misemburo ifasha kugabanya ububabare, kongera ibyishimo no gutuma umuntu agira amahoro mu mutima. Mu byo abashakashatsi bagaragaza, oxytocin ni yo misemburo igira uruhare rukomeye cyane. Iyi misemburo ikunze kwitwa imisemburo y’urukundo kuko ifasha mu kongera ubucuti n’urukundo hagati y’abantu, ndetse ikanagabanya umunaniro n’ihungabana byo mu mutwe.

Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu Virginia Satir yigeze kuvuga ko umuntu akenera byibura guhoberana inshuro 4 ku munsi kugira ngo abeho neza, inshuro 8 kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kugenda neza, ndetse n’inshuro 12 kugira ngo arusheho gutera imbere mu mibereho. Nubwo ubushakashatsi butaremeza umubare nyawo, abahanga bemera ko guhoberana bigira akamaro kanini ku buzima. Iyo umuntu ahobereye undi, imyakura iri ku ruhu rw’inyuma yakira uko gukorwaho mu buryo bworoheje igahita yohereza ubutumwa ku bwonko.

Ubwonko na bwo bugahita busohora oxytocin ituma umuntu yiyumvamo amahoro, ituze n’ibyishimo. Abashakashatsi bavuga ko guhoberana hagati y’amasegonda 5 na 10 bishobora kuba ari byo byiza kurushaho, kuko icyo gihe gihagije kugira ngo umubiri utangire gusohora imisemburo ifasha umuntu kumva ameze neza. Nubwo ari igikorwa cyoroheje, abahanga bavuga ko guhoberana bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri, bityo bagashishikariza abantu kugaragarizanya urukundo n’urugwiro binyuze muri iki gikorwa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize