U Rwanda rwubakiwe ku Bitambo n’Umuhate w’Abanyarwanda ! Tom Close
Izindi nkuru

U Rwanda rwubakiwe ku Bitambo n’Umuhate w’Abanyarwanda ! Tom Close

KWIZERA Jean de Dieu2026 Gashyantare 243 min gusoma
U Rwanda rwubakiwe ku Bitambo n’Umuhate w’Abanyarwanda ! Tom Close
Sanga:
writer.umunsi.com
Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatanze ubutumwa bukomeye yibutsa amateka y’u Rwanda ndetse agaragaza ko iterambere rwarwo rudashingiye ku mahirwe ahubwo rufite inkomoko mu bitambo n’umuhate by’Abanyarwanda. Mu butumwa yasangije abakurikira be ku mbuga nkoranyambaga X, yagaragaje ko u Rwanda rw’uyu munsi ruteye amabengeza rutavuye mu ijuru ngo rwiture hasi, ahubwo rwubatswe n’amaraso, ibyuya n’imbaraga z’abarwitangiye. Tom Close yasobanuye ko iterambere rigaragara uyu munsi mu miyoborere, mu bikorwa remezo no mu buzima bw’abaturage ari umusaruro w’urugendo rurerure rwabayemo ubwitange n’umurava. Yibukije ko amateka y’u Rwanda arimo ibihe bikomeye byasabye Abanyarwanda kwiyubaka no kongera gusana Igihugu cyari cyarasenyutse. Ku bwe, kwirengagiza ayo mateka cyangwa kuyasesereza ni ugupfobya umuhate n’igitambo by’abakitangiye. Ubu butumwa yabutanze nyuma y’ikiganiro cyakozwe ku rubuga rwa Instagram n’uwahoze ari umujyanama w’abahanzi Mupendi Rmadhan uzwi nka Bad Rama, wavuze amagambo anenga ubuyobozi bw’u Rwanda. Tom Close yamaganye ayo magambo, agaragaza ko hari abavuga u Rwanda nabi kandi batavuga ukuri ku buzima Abanyarwanda babamo. Yashimangiye ko igihugu bavuga atari cyo Abanyarwanda babamo buri munsi, anenga abashaka kuyobya rubanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Mu magambo ye, Tom Close yagaragaje kandi ko u Rwanda rurinzwe kandi ko amateka agaragaza ko abarurwanyije batigeze barutsinda. Yaburiye abiyemeje kurwanya Igihugu bari mu mashyamba ko bakwiye kwisubiraho bakareka gukomeza mu nzira ibaganisha ku kurimbuka, ahubwo bagahitamo kugaruka mu rwababyaye bakiyunga n’abo basize. Ibi byose byerekanye ko kuba umuhanzi cyangwa umuntu uzwi atari ukwiharira izina gusa, ahubwo ari inshingano yo gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu. Abahanzi bafite amahirwe yo kugera ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bityo bakaba bakwiye gukoresha ijwi ryabo mu gushimangira ubumwe, gukunda Igihugu no kurinda ukuri kw’amateka. Ubutumwa bwa Tom Close bugaragaza ko ubuhanzi bushobora kuba igikoresho gikomeye mu kurinda indangagaciro z’Igihugu no gushimangira ko iterambere rishingiye ku kuri n’umurava by’Abanyarwanda.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we
Izindi nkuru

Ubukwe bwe bwatashywe n'abantu 30 gusa: Apôtre Mutabazi yakoze ubukwe n'umukunzi we

Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice n'umukunzi we Béatrice Mukamana basezeranye kubana akaramata imbere y'amategeko ndetse n'Imana kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 4 yashize
Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026
Izindi nkuru

Idubu rikora siporo n’igihunyira kirakaye: Amafoto 10 asekeje y’inyamaswa muri 2026

Amafoto y’inyamaswa yafashwe mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka yongeye kwerekana ko n’Isi y’inyamaswa ishobora gutanga amashusho asekeje cyane nk’uko n’ikiremwamuntu kibigenza.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro
Izindi nkuru

Umunyonzi wo muri RD Congo yapfiriye mu rugendo rwo kwimakaza amahoro

Abategetsi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC/RDC) batangaje urupfu rw'umunyonzi wari ukiri muto watangije gahunda yo kwimakaza amahoro muri icyo gihugu kirangwamo intambara, mu kunyonga igare kuva i Goma mu burasirazuba bw'icyo gihugu yerekeza mu murwa mukuru Rabat wa Maroc.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 20
‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se
Izindi nkuru

‎Impanga z'abagore babiri ku myaka 49 basanze badahuje ba Se

‎Lavinia na Michelle Obsbourne ntabwo bahuje ba Se nyamara baravutse ari impanga. Aba bagore kuri ubu bafite imyaka 49 y'amavuko.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 30

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye
Imikino

Max Houkes na Dev Javia bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 igeze aho rukomeye

Umuhinde Dev Javia na Max Houkes wo mu Buholandi bageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Open M25 Iri kubera mu Rwanda.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 2 yashize