Tour du Rwanda 2026 yegukanywe na Moritz Kretschy, Henok Mulubrhan atwara agace ka nyuma
INKURU NYAMUKURU

Tour du Rwanda 2026 yegukanywe na Moritz Kretschy, Henok Mulubrhan atwara agace ka nyuma

KWIZERA Jean de Dieu2026 Werurwe 14 min gusoma
Tour du Rwanda 2026 yegukanywe na Moritz Kretschy, Henok Mulubrhan atwara agace ka nyuma
Sanga:
writer.umunsi.com
Isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2026 risoje ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe, Umudage Moritz Kretschy w’imyaka 23 yegukanye iri rushanwa ku nshuro ya 18 ribaye mpuzamahanga. Kretschy, ukinira Ikipe ya NSN Development Team, yarangije irushanwa akoresheje amasaha 23, iminota umunani n’amasegonda 48. Agace ka munani ari na ko ka nyuma kari gafite intera ya kilometero 83,8, kahagurukiye kuri Kigali Convention Center kagasorezwa aho. Abakinnyi babanje kugenda ibilometero bitatu bidashyirwa ku gihe mbere yo gutangira gusiganwa ku mugaragaro. Isiganwa ryatangiye amakipe acungana cyane, by’umwihariko NSN Development Team yarinze umwambaro w’umuhondo (Maillot Jaune) wari wambaye Kretschy. Mu gice cya mbere, abakinnyi barindwi bagerageje gusiga igikundi ariko bahita bafatwa. Amanota y’umusozi wa mbere n’uwa kabiri yatwawe na Bruno Martins wa Team Localiza yo muri Brazil. Mu bilometero bya nyuma, isiganwa ryarushijeho gushyuha. Hasigaye ibilometero bibiri gusa ngo basoze, bamwe mu bakinnyi barimo Araya na Da Silva bari bayoboye, ariko Henok Mulubrhan w’imyaka 26 ukomoka muri Eritrea afata icyemezo cyo gusohoka mu gikundi, asiga abo bari imbere maze yegukana aka gace akoresheje isaha imwe, iminota 59 n’amasegonda 37. Yabaye Umunyafurika wa mbere utwaye agace muri iri rushanwa ry’uyu mwaka, ibintu byashimishije abakunzi b’amagare ku mugabane wa Afurika. Ku rutonde rusange, Kretschy yasize Adamietz Johannes wa Rembe | Rad-Net amurushije iminota ibiri n’amasegonda umunani, naho Marivoet Scholiers Duarte wa Lotto–Groupe Wanty aza ku mwanya wa gatatu arushwa iminota ibiri n’amasegonda 32. Uwabaye uwa mbere yahembwe amayero 3600, angana na miliyoni zisaga esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Abakinnyi 20 ba mbere bose bahawe ibihembo bitandukanye. Ku ruhande rw’u Rwanda, Niyonkuru Samuel wa Team Amani ni we wasoje ari imbere mu bakinnyi b’Abanyarwanda, aza ku mwanya wa 16 arushwa iminota itanu n’amasegonda 51. Ni inshuro ya kane yikurikiranya nta Munyarwanda winjira mu icumi ba mbere ku rutonde rusange. Ikipe ya NSN Development Team yasoje iri rushanwa ari yo nziza, kuko yegukanye uduce dutatu, turimo tubiri twatwawe na Itimar Einhorn n’akamwe ka Pau Martí. Tour du Rwanda ikomeje gukura mu rwego mpuzamahanga no gukurura amakipe akomeye. Mu myaka ishize, iri rushanwa ryegukanywe n’abakinnyi barimo Merhawi Kudus, Natnael Tesfazion, Cristián Rodríguez Martin, Henok Mulubrhan, Peter Joseph Blackmore na Fabien Doubey, bigaragaza ko rikomeje kuba irushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika no ku isi muri rusange.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima
INKURU NYAMUKURU

Barack na Michelle Obama bizihije imyaka 34 bashakanye Barack Obama avuga ko akamuri k’umutima

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, n’umugore we Michelle Obama, bizihije imyaka 34 ishize babana nk’umugabo n’umugore, basangiza abakunzi babo ubutumwa bwuje urukundo ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho
INKURU NYAMUKURU

Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro ikitaraganya nyuma yo kubwirwa ko asigaje ukwezi kwo kubaho

Umuhanzi w’Umunyamerika Ray J yongeye kujyanwa mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo mu buryo butunguranye ubwo yari ari gukora ‘Livestream’.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 3
Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Ishimwe Vestine yanze kwereka umwana Idrissa Ouedraogo bamubyaranye

Ni urubanza rwamaze isaha irenga ruburanishwa, aho Idrissa Ouedraogo yari yarwitabiriye ari kumwe n’umunyamategeko we mu gihe Ishimwe Vestine we yari ahagarariwe n’umunyamategeko we.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri
INKURU NYAMUKURU

Amashuri agera kuri 400 mu Bufaransa yafunzwe kubera imyigaragambyo y’abanyeshuri

Ibigo by’amashuri bigera kuri 400 mu Bufaransa byitezwe gukomeza gufunga kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uko imyigaragambyo y’abanyeshuri yamagana ibibazo biri mu burezi ikomeje mu bice bitandukanye by’Igihugu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 2
Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House
INKURU NYAMUKURU

Trump yongeye kuvugwaho gusinzirira muri White House

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugwaho ko yaba yasinziriye mu muhango wabereye muri White House ku wa 28 Nzeri 2026. Ibi byakuruye impaka cyane cyane bitewe n’uko Trump ubwe yamaze imyaka anenga uwahoze ari Perezida Joe Biden, amwita “Sleepy Joe” kandi akamushinja kutagira imbaraga no kutaba maso bihagije.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 29
‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎
INKURU NYAMUKURU

‎Umunyamideri Zari yakuye abantu mu tujijo avuga igihe nyakuri yavukiye ‎

‎Zari Hassan umwe mu banyamideli bakabo muri Uganda no muri Afurika y'Epfo akaba n’umushoramari, yongeye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusobanura amakuru yari amaze igihe avugwa ku mwaka yavukiyemo bigatera benshi urujijo ku myaka ye nyakuri. Ibi bivutse ko afite imyaka 46 y'amavuko aho kuba 48.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 28

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize