Taylor Swift yasohoje inzozi zo mu bwana bwe, yandikira indirimbo filime ya ‘Toy Story 5’
Imyidagaduro

Taylor Swift yasohoje inzozi zo mu bwana bwe, yandikira indirimbo filime ya ‘Toy Story 5’

Editor User2026 Kamena 24 min gusoma
Taylor Swift yasohoje inzozi zo mu bwana bwe, yandikira indirimbo filime ya ‘Toy Story 5’
Sanga:
writer.umunsi.com

Umuhanzikazi Taylor Swift yatangaje ko yandikiye indirimbo y'umwimerere filime itegerejwe na benshi, Toy Story 5, izasohoka muri uku kwezi kwa Kamena.

Iyi ndirimbo yise “I Knew It, I Knew You” izajya ku rutonde rw'indirimbo zigize amajwi (soundtrack) y'iyi filime ya gatanu mu ruhererekane rwa Toy Story, ikaba iteganyijwe gusohokana na filime ku wa 19 Kamena 2026.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Swift yagaragaje ibyishimo byo kuba yagize uruhare muri iyi filime yakuranye akunda.

Yagize ati: “Nahoraga nifuza cyane kuzabona amahiwe yo kwandika kuri aba bantu nakundaga cyane nkiri muto, kuva nkiri umwana w’imyaka 5 ndeba filime ya mbere ya TOY STORY.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona imwe mu myiteguro ya mbere y'iyi filime, yahise aterwa ishyaka ryo kuyandikira indirimbo.

Ati: “Nagize amahirwe yo kureba Toy Story 5 ikiri mu ntangiriro z'itunganywa ryayo, kandi nahise nyikunda cyane. Maze ngeze mu rugo nyuma yo kuyireba, nahise nandika iyi ndirimbo.”

Yongeyeho ati: “Hari igihe umuntu ahita abimenya ako kanya, si byo?"

Abasesenguzi mu muziki wa sinema bavuga ko iyi ndirimbo ishobora guha Taylor Swift amahirwe yo kubona bwa mbere nomination mu bihembo bya Academy Awards (Oscars) mu cyiciro cy'indirimbo nziza y'umwimerere yakorewe filime.

Mu myaka yashize, umuhanga mu muziki Randy Newman yagiye atoranyirizwa Oscars kubera indirimbo zose z'ingenzi yakoreye filime za Toy Story, harimo n'iyo yegukanye igihembo mu 2011.

Itangazwa ry'iyi ndirimbo rije nyuma y'iminsi mike abafana ba Taylor Swift bibaza niba koko azagaragara muri Toy Story 5. Ibyo byashimangiwe n'ibarura ry'iminsi (countdown) ryashyizwe ku rubuga rwe, ryari rifite amashusho n'ibimenyetso byerekeza kuri iyi filime.

Pixar nayo yari imaze iminsi itanga ibimenyetso byerekana ko Swift ashobora kuba afitanye isano n'uyu mushinga, harimo ibyapa byamamaza byagaragaye mu bice bitandukanye by'isi ndetse n'amashusho agaragaza umukinnyi Jessie abyina iruhande rwabyo.

Muri imwe mu nyandiko za Pixar, handitseho amagambo agira ati: “"Arimo guhanga ayo mayeri uko agenda akora!”, ashingiye ku ndirimbo ya Swift yamenyekanye cyane, Shake It Off.

Filime Toy Story 5 izongera kugaragaramo abakinnyi b'inararibonye nka Tom Hanks na Tim Allen, bazakomeza gukina amajwi ya Woody na Buzz Lightyear.

Inkuru yayo izibanda ku rugamba rw'ibi bikinisho bishaje bishaka kongera kwigarurira umwanya wo gukinwaho n'abana, mu gihe bihanganye n'ikoranabuhanga rishya ririmo tablet yitwa Lilypad.

Si ubwa mbere Taylor Swift akora ku mushinga wa sinema y'abana. Mu 2012 yatanze ijwi muri filime The Lorax, anagira uruhare mu ndirimbo zitandukanye zakoreshejwe muri filime zikomeye mu myaka yashize.

Ibi bibaye mu gihe album ye iheruka, The Life of a Showgirl, yakomeje gukora amateka ku rutonde rwa Billboard 200, aho yamaze ibyumweru 12 iyoboye izindi album zose muri Amerika

Umwanditsi: Eddy Uwayo

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka
Imyidagaduro

Dj Brianne yagaragaje umugore wa Apotre Mutabazi nk'umugore mwiza Kandi uzubaka

Umuhanga mu kuvanga imiziki Gateka Esther wamamaye nka Dj Brianne, yacyeje umugore wa Apotre Mutabazi avuga ko abona Ari umugore ukwiye Urugo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 3 yashize
Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana
Imyidagaduro

Innocente Ntacyo Mfataho pe - Titi Brown yihakanye Innocente bivugwa ko bakundana

Umubyinnyi Titi Brown yihakanye Inkumi yitwa Innocente bivugwa ko bakundana anatangaza ko Ntacyo afata kuri iyo nkumi avuga ko ahubwo ari mushiki we.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye
Imyidagaduro

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yatumiwe mu Gitaramo cy'Urwenya kirimo Dogiteri Nsabi n'abandi bakomeye

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatumiwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy Show, kizitabirwa n'abanyarwenya bazwi nka Dogiteri Nsabi,Umushumba n'abandi bakomeye.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 5 yashize
Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda
Imyidagaduro

Uzacyumva uri i Rwanda - Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver wavuze ko atumva Ikinyarwanda

Umuhanzi Ruti Joel yasubije Sherrie Silver uherutse kwihenura ku bantu, avuga ko abamwandikira ikinyarwanda baba bata igihe cy'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 6 yashize
Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda
Imyidagaduro

Muba muta igihe - Sherrie Silver abwira abamwandikira mu kinyarwanda

Umubyinnyi mpuzamahanga Sherrie silver yihenuye ku bamwandikira mu rurimi rw'Ikinyarwanda ababwira ko baba bata umwanya w'ubusa.

ISHIMWE Didier Olivier2026 Ukwakira 5

Inkuru zishyashya

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize