
Umunyarwenya wo muri Uganda, Kapere Lufotose, yapfuye nk’uko amakuru yatangiye gukwirakwaira ku mbuga nkoranyambaga guhera kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026.
Kapere Lufotose, yari umwe mu bakora urwenya bari gutanga icyizere mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda dore ko yafashwaga na Amarula Family Comedy Group. Muri 2015 Lufotose , yari yatangaje ko agiye kwinjira muri Politike.
Lufotose, yigeze gutangaza ko yabuze abamwitaho ndetse agaragaza ko yatereranwe nabagenzi be bo muri Comedie by’umwihariko avuga ko yimwa ibitaramo.
Lufotose, asize umugore witwa Nadia Nakandi wamamaye nka Mama Trump.
Benshi batangiye kubabazwa n’urupfu rw’uwo mugabo dore ko yamamaye mu nkuru n’amashusho by’urwenya aho yagiye akoreshwa cyane.















